Umusaza yazirikanwe n’umukobwa we umukunda, amufashisha kwizihiza isabukuru y’ikinyejana amaze ku isi mu buryo bwihariye, ari kumwe n’abamansuzi [Abakobwa bashimisha abagabo].
Gioacchino Poma
bamwe bita Jack yaryohewe n’umunsi udasanzwe wo kuzuza imyaka ijana yizihirije
muri Dallas, Texas aho umukobwa we yamujyanye mu kabyiniro kaho akishimana n’abakobwa
bazwi nk’abamansuzi.
Dina umukobwa
w’uyu musaza yavuze ko azi neza ko se akunda ibintu bibiri ku isi, birimo abagore
muri rusange n’amabere yabo by’umwihariko bityo rero abakobwa yamushakiye ari
abanyamwuga, batumye agira akanyamuneza ku munsi we.
Uyu mukobwa
yavuze ko azi neza ko se atigeze agira amahirwe mu buzima yo kujya mu kabyiniro
ngo agire ibihe byiza nk’ibyo yagize, kandi ko se yishimye cyane. Ibi kandi akaba
yarabihitiyemo uyu musaza kuko azi neza ko nta myaka myinshi asigaje, byibuze
ariko iyo asigaje akwiye kuyishimamo.
Umugore w’uyu musaza hakaba hashize imyaka 12 yitabye Imana, kandi uyu musaza nta wundi mugore yari yagakozeho ndetse kandi ba nyiri aha hantu hazwiho gutanga ibyishimo by’umurengera bigizweho uruhare n’abanyamwuga b’abamansuzi babwiye uyu mukabwe ko igihe cyose azabyifuza yasubirayo.
TANGA IGITECYEREZO