FPR
RFL
Kigali

Umuhanzikazi Teyana Taylor yahanye gatanya na Iman Shumpert

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/06/2024 8:10
0


Umwaka warushize umuhanzikazi Teyana Taylon na Imana Shumpert wamamaye muri NBA batandukanye, ubu bamaze gusinya gatanya ishyira akadomo ku rugo rwabo rwari rumaze imyaka 7.



Nyuma y’umwaka bari mu manza umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Teyana Taylor yatandukanye byemewe n’amategeko na Iman Shumpert wamamaye mu mukino wa Basketball muri Amerika, nyuma y’ibibazo bitandukanye byaje mu rushako rwabo.

Teyana na Iman batandukanye bari bamaze imyaka 7 barushinze

Shumpert yasabwe kwishyura amafaranga atavuzwe umubare Teyana. Ikindi kandi asabwa kuzajya yishyura ibihumbi 80 by’amadorali uyu mugore yo gufasha mu kurera umwana bafitanye ndetse Shumpert asabwa kujya yishyura 100% amafaranga y’ishuri ry’uyu mwana we w’umukobwa.

Teyana Taylor yasinye gatanya na Iman Shumpert nyuma y'umwaka batandukanye

Urukiko kandi rwagabanyije Shumpert na Teyana imitungo itandukanye bari bahuriyeho ariko uyu mugore agumana uburenganzira kuri sosiyete ze bwite yise Taylormade na Auntie’s.

Teyana Taylor na Iman Shumpert bafitanye abana babiri b’abakobwa barimo uwitwa Iman Junie Tayla Shumpert Jr. w’imyaka irindwi na Rue Rose Shumpert w’itatu.

Bahanye gatanya bari bamaze kubyarana abana babiri b'abakobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND