FPR
RFL
Kigali

Asake witezwe i Kigali yatanze ibyishimo bisendereye muri Portugal-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2024 9:26
0


Ahmed Olade [Asake] ushobora gutaramira mu Rwanda mu bihe bya vuba, unategerejwe mu ruhererekane rw’ibitaramo bizabera mu nyubako hafi ya zose zikomeye mu kwakira ibitaramo bigari ku isi, yaraye ataramiye abitabiriye Afronation muri Portugal.



Mu bitaramo bikomeye bya Afronation biri kubera muri Portugal, byatangiye hagati ya tariki 26 bikazasozwa kuwa 28 Kamena 2024, Asake yifashishije indirimbo zirimo ‘Fuji Extravaganza’ iri mu zitezwe kuri Album yitegura gushyira hanze yise ‘Lungu Boy’.

Ibi birori biri kubera kuri Algarve Portimao muri Portugal, bikaba biri mu murongo wo gukomeza gushyigikira umuziki wa Afurika bizwi nka Afro Nation. Biri mu biba bihazwe amaso ku isi.

Mu bandi bahanzi bategerejwe muri ibi bitaramo barimo Tyla, Omah Lay, Rema, Fally Ipupa, Dadju, Tay C, Diamond Platnumz na Nick Minaj.

Asake ataramiye muri ibi bitaramo mu gihe byitezwe ko mu gihe kitari icya kure ashobora gutaramira i Kigali aho byigeze gutangazwa ko yagombaga gutaramira mu Ukwakira 2022 ntibikunde.

Ku rundi ruhande ariko ari no kwitegura uruhererekane rw’ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye, bikaba biri mu murongo wa Album yitegura gushyira hanze.

Mu nyubako zikomeye azataramiramo, harimo Capital One Arena, Toyota Center, Zenith Arena n’izindi.

Ni Asake kugeza ubu ubarirwa muri Miliyari zishobora kuzamuka zikagera kuri 2Frw kugira ngo ataramire mu gitaramo kimwe.

Gusa amakuru ahari ni uko mu Rwanda ashobora kuzahataramira bigendeye ku biciro yatangiriyeho umwaka agahabwa Miliyoni 650Frw.

Ubwo yari ku rubyiniro Asake yatanze ibyishimo bisendereye kubitabiriye Afro Nation

Tyla uri mu bari bategerejwe muri ibi bitaramo yakoze iyo bwabaga yifashishije nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya Ku myaka ye 29, Asaje akomeje gutigisa isi y'imyidagaduro Tyla ari mu bahanzi bari bategerejwe cyane muri ibi bitaramo byihariye mu guteza imbere umuziki nyafurika Urutonde rw'abahanzi bagomba gutaramira muri Afro Nation iri kubera Portugal  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND