Kigali

Dore abakinnyi tutari kumenya iyo batigira inama ngo bahindure umwanya bakinaho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/10/2022 11:42
0


Hari abakinnyi bahitamo umwanya bakinaho mu kibuga bitewe n’amarangamutima yabo, ugasanga bahisemo umwanya bakinaho kandi atari wo bashoboye ariko bawuhindura bitewe n’umutoza ugasanga nibwo bamenyekanye bakanatanga umusaruro.



Hari bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare kugira ngo bamenyekanye byasabye guhindura umwanya bakinagaho mu kibuga, gusa abenshi ni abatoza babaga babibagiriyemo inama nabo bakazubahiriza bakabikora. Dore abo bakinnyi ni aba bakurikira:

5. David Alaba

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Real Madrid ufite imyaka 30 waje avuye muri Bayern Munich muri 2021, ni umwe mu bakinnyi bahinduye imyanya bakinagaho kuko kugeza kuri ubu akina inyuma hagati (central back) kandi mbere yarakinaga inyuma ariko ku ruhande rw’ibumoso (left back). 

Uyu mukinnyi kuri ubu ni umwe mu bagenderwaho muri Real Madrid, kuko yanabafashije gutwara Champions League mu mwaka washize.



4. Thierry Henry

Thiery Henry ni umwe mu bafaransa babayeho bafite impano itangaje. Mu 1999 nibwo yaje muri Arsenal ariko yaje ari umukinnyi unyura ku ruhande rw’ibumoso (Left-winger), gusa ntibyatinze. 

Uwari umutoza wa Arsenal muri icyo gihe, Arsene Wenger n’ubundi wari waratoje uyu mukinnyi mbere muri Monaco akina nk’umukinnyi unyura ku ruhande rw’ibumoso, yahise amuhindura akina ari umwataka wuzuye (Striker) bituma ahita atsinda ibitego 26 mu mwaka we wa mbere w’imikino bitewe n’uko guhindura umwanya.

Uyu mukinnyi bitewe no guhindura umwanya byatumye yegukana ibihembo bigiye bitandukanye harimo nko kuba ariwe mukinnyi watanze imipira myinshi mu bwongereza muri 2003, yabaye umukinnyi w’umwaka mu bwongereza inshuro ebyiri n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye yagiye atwara.


3. Antonio Valencia

Umukinnyi yageze muri Manchester United muri 2009 ari naho yamenyekaniye, gusa igitangaje ni uko yaje akina mu myanya y’imbere ariko bikarangira akinnye inyuma.

Valencia yaje akina asatira ariko anyuze ku ruhande rw’iburyo (right winger), ariko kubera imvune yakundaga kugira umutoza yatekereje kumuhindurira umwanya ahitamo kumukinisha inyuma n’ubundi ku ruhande rwiburyo (Right back) biza kumuhira, za mvune ziragabanuka ndetse atangira no gutanga umusaruro bituma tumumenya.


2. Gareth Bale

Umukinnyi ukomoka muri Wales ufite imyaka 33, Gareth Bales, ni umwe mu bakinnyi bahiriwe no guhindura umwanya kuko uyu mukinnyi muri Tottenham yakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso (left back), gusa kuboneka muri 11 babanzamo byaramugoraga ariko yaje kuvunika bimubera n’amahirwe kuko akiva mu mvune yahise afata umwanzuro wo guhindura umwanya n’umutoza watozaga Tottenham witwa Harry Redknapp abimufashamo, ahita atangira gukina yataka ariko anyuze ku ruhande rw’iburyo (right winger).

Uyu mukinnyi gukina imbere byaramuhiriye ari muri Tottenham kuko hari umukino wasigaye mu mitwe ya benshi n’igihe yatsindaga ikipe ya Inter Milan ibitego bitatu (hatrick) muri 2011, byanatumye kubera ubuhanga bwe yerekeza muri Real Madrid akomeza n’ubundi gukina muri 3 b’imbere.



1. Sergio Ramos

Sergio Ramos ufite imyaka 36 yavukiye mu gihugu cya Espagne, akaba ari nayo kipe y’igihugu akinira, gusa nawe ni umwe mu bakinnyi  bafashe umwanzuro wo guhindura umwanya bakinagaho bikabahira bigatuma bajyera kuri byinshi harimo no kuba tumuzi.

Uyu mukinnyi mbere y’uko ajya muri Real Madrid yakinaga muri Sevilla agakina inyuma ariko ku ruhande rw’iburyo (right back). Gusa akigera muri Real Madrid yahise aguma gukina inyuma ariko noneho hagati (Central defense). Uyu mukinnyi kugeza ubu ukina muri Paris Saint-Germain yatwaye ibikombe byinshi akina kuri uyu mwanya, harimo n’igikombe cy’isi muri 2010 ndetse bamwe bakaba bamufata nka nimero ya mbere ku mwanya we.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND