Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje gahunda nshya izamura ireme ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho hagiye gushyirwaho abatoza bahoraho mu makipe y’Igihugu y’ingeri zitandukanye.
Iyi gahunda izakorwa uyu mwaka wa 2025,
ikazibanda cyane ku makipe y’ingimbi, ay’abagore ndetse no ku batoza bungirije
b’Amavubi.
Ubusanzwe, mu ikipe y’Igihugu y’Amavubi, umutoza mukuru ni we ugira amasezerano
ahoraho, mu gihe abamwungirije bakoraga nk’abanyakiraka badafite amasezerano
ahamye. Ibi byatumaga imikorere y’abungirije iba idahoraho kandi itandukanye
n'iy'umutoza mukuru. Icyakora, iyi gahunda nshya izahindura ibintu ku buryo
abungirije bazahabwa amasezerano ahoraho kimwe n’umutoza mukuru.
Nk'uko Perezida wa FERWAFA yabigarutseho mu
kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, iki cyemezo kizongerera abatoza
umwanya wo gukurikirana imikino ya shampiyona y’imbere mu gihugu, bigatuma
bahamagara abakinnyi bafite impano n’imyitwarire ikwiye mu makipe y’Igihugu
kuko bazaba babazi neza.
Ku rundi ruhande, ikipe y’Igihugu y’Abagore
nayo izabona umutoza ufite amasezerano ahoraho. Uyu mwanzuro uzafasha mu
kuzamura urwego rw’imikinire, kandi uzashyigikira gahunda yo kwita ku mpano
nshya mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
Si abatoza b’ikipe y’Abagore gusa bazungukira
muri iyi gahunda, kuko n’amakipe y’abato (ingimbi) nayo azabona abatoza
bahoraho. Ibi bizafasha mu gutegura urubyiruko no kurushaho kwita ku mpano z’abakinnyi
bakiri bato, bikazamura icyizere cy’ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Gushyira abatoza bahoraho mu byiciro byose
by’Amavubi bizatuma umupira w’amaguru mu Rwanda urushaho gutera imbere.
Bizatanga amahirwe yo kubaka ikipe zifite umusingi uhamye, bigatuma u Rwanda
rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.
FERWAFA igiye gushyiraho abatoza mu byiciro bitandukanye mu Amavubi
Ikipe y'igihugu y'abagore nayo izagira abatoza bafite amasezerano ahoraho
TANGA IGITECYEREZO