RFL
Kigali

Burkina Faso: Abantu 11 baguye mu bitero byagabwe ku modoka zirimo n'iza gisirikare

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:28/09/2022 12:49
0


Mu gihugu cya Burkina Faso, abasirikare 11 baguye mu bitero byagabwe ku modoka zirimo n'iza gisirikare, abandi basivire 50 baburirwa irengero.



Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko abasirikare 11 bishwe  abasivire 50 bakaburirwa irengero, nyuma y'ibitero by'abarwanyi bitwaje imbunda byagabwe ku modoka 150, zari ziherekejwe n'iza gisirikare zijyanye ibikoresho mu mujyi wa Djibo uri mu majyaruguru y'iki gihugu. 

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa kabiri, Guverinoma yavuze ko ibi bitero byagabwe ku wa mbere muri komini ya Gaskinde mu ntara ya Soum n'imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al Qaeda n'umutwe wa ISIL(ISIS), imaze igihe ivugwa muri aka gace kuva muri 2015. 

Abasirikare 15 bishwe  abasivire 50 baburirwa irengero, mu bitero byagabwe ku modoka mu ntara ya Soum muri Burkina Faso 

Amakuru dukesha AlJazeera ni uko abantu 28 barimo abasirikare 20 bakomeretse, ndetse n'amakamyo menshi akahangirikira. Burkina Faso yagiye igaragaramo ibikorwa by'urugomo kuva Lieutenant Koroneri Paul-Henri Sandaogo yafata ubutegetsi muri Mutarama uyu mwaka, ahiritse umuyobozi wari watowe muri Afurika y'uburengerazuba.

Bimwe mu bihugu bituranye na Burkina Faso birimo abarwanyi bafitanye isano na Al Qaeda na ISIL, byahise bitangira guteza imvururu ndetse na Damiba mu ntangiriro z'uku kwezi yirukanye Minisitiri w'Ingabo, bivugwa ko ariwe wabyigiriyemo uruhare. 

Mu ntara y'amajyaruguru ya Soum, imitwe yitwaje intwaro imaze kugota uduce twinshi, ni muri ubwo buryo Guverinoma yari yakoresheje imodoka n'indege zitwara ibicuruzwa zibishyiriye abasivire bari mu majyaruguru, aribwo zagabweho ibitero mu nzira zijyayo ku wa mbere.

Umutekano muke wakomeje kwiyongera muri Burkina Faso nyuma y’uko Lieutentant Koroneri Paul-Henri Sandaogo afashe ubutegetsi 

Umuvugizi wa Guverinoma, Lionel Bilgo yavuze ko ibyo bitero ari "Iby’ubugwari n'ubugome", akomeza agira ati " Habonetse imirambo y'abasirikare 11 abandi basivire 50 baburiwe irengero, ariko iperereza riracyakomeje". Gusa amakuru aturuka mu nzego z'umutekano avuga ko umubare w'abapfuye ushobora kugera kuri 60, bati "mu by’ukuri amakamyo yose yatwiswe".

Videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abaturage barimo barwana no kuramira ibicuruzwa mu makamyo icumi yarimo yaka umuriro n'umwotsi mwinshi, naho indi videwo yerekana abaturage bakira imodoka zabashije kurokoka zikajyera mu mujyi wa Djibo.

Uyu mutekano muke ukomeje kwiyongera mu karere ka Sahel kuva mu myaka icumi ishize, nyuma y’uko imitwe yitwaje intwaro ishinze imizi mu gihugu cya Mali. Abantu ibihumbi kuva ubwo barishwe, abandi barenga miriyoni ebyiri bimurwa mu byabo, n’ubwo hari ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kuhabungabunga amahoro. 

Ibice bigize 40% y'igihugu cya Burkina Faso byakoronijwe n'u Bufaransa ubu ntibikiri mu maboko ya Leta, ndetse muri raporo yakozwe n'umuryago w'abadage, Konrad Adenauer, bagize bati " Ibibazo by'umutekano biri muri Burkina Faso na Mali, byatumye amajyaruguru yo ku nkombe z'ibihugu byombi aba umurongo w'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Sahel".

Agace ka Sahel kari mu majyaruguru ya Burkina Faso kamaze kwigarurirwa n'imitwe yitwaje intwaro

  


  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND