RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/07/2024 8:50
0


Tariki ya 26 Nyakanga ni umunsi wa 207 w’umwaka usigaje 158 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1340: Intambara yahuje Abongereza n’Abafaransa i Saint-Omer; intsinzi y’u Bufaransa yatumye Abongereza bava mu ntambara.

1605: Bafashijwe n’Umwami Henri IV, abaporotesitanti bo mu Bufaransa bishyize hamwe mu nteko ibahuza mu gikorwa cyabereye i Châtellerault.

1821: Turukiya n’u Burusiya byacanye umubano nyuma y’uko ihakanye kurengera abakirisitu muri iki gihugu.

1847: Libéria, igihugu cya mbere muri Afurika mu kubona ubwigenge cyabutangaje ku mugaragaro.

1908: Hashinzwe Ibiro bya Amerika bishinzwe Ubutasi (Bureau of Investigation: BOI) byaje guhinduka Federal Bureau of Investigation (FBI), bikozwe na Charles Joseph Bonaparte-Patterson.

1941: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Franklin D. Roosevelt, wari Perezida wa Amerika yatanze itegeko ko Amerika itera u Buyapani nyuma y’uko buteye Indochine yakoranizwaga n’Abafaransa.

1956: Ubunigo bwa Suez mu Misiri bwabaye ubwa Leta bikozwe na Perezida Nasser.

1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka kubera ibibazo by’ubukungu igihugu gifite

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1829: Auguste Beernaert, umukozi muri Leta y’u Bubiligi wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira Amahoro.

1856: George Bernard Shaw, Umwanditsi ukomoka muri Irlande wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo.

1989: Ivian Sarcos, Umunya-Venezuela wabaye Miss w’Isi mu 2011.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1471: Paul II (Pietro Barbo), Papa wa 211 wa Kiliziya Gatolika watabarutse amaze imyaka irindwi ku buyobozi.

1934: Winsor McCay wahimbye ibishushanyo bivuga (dessin animé) ukomoka muri Amerika.

2009: Marcey Jocobson, umufotozi wari ukomeye muri Amerika.

2012: Franz West, umuhanzi w'Umunya-Australia.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND