RFL
Kigali

Falz yatunguranye avuga ko nta muntu arabwira ngo ‘Ndagukunda’

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/07/2024 17:48
0


Folarin Falana [Falz] yatunguranye avuga ko kuva mu mwaka wa 2008 atari yajya mu rukundo ndetse ko nta muntu arabwira ngo ‘Ndagukunda’.



Uyu muraperi uri mu bakomeye bakomoka muri Nigeria, avuga ko nubwo yigeze kuba mu rukundo, atari yigera abwira umuntu ijambo 'ndagukunda'.

Mu kiganiro na Menisms Podcast, uyu mugabo yavuze ko nta na rimwe araba mu rukundo ngo bigere ku rwego yakwirekura akabwira umukobwa ngo ndagukunda.

Mu buryo bwe yagize ati: ”Nta muntu n'umwe ndabwira ngo 'ndagukunda'. Sindaba mu rukundo ngo ngere ku rwego rw’amarangamutima yo kubwira umuntu ngo ndagukunda.”

Mbega bimwe yumva ngo abakundana bavuga bati”Ndagukunda, nanjye ndagukunda.” Avuga ko bitaramubaho habe n’inshuro n'imwe.

Muri iki kiganiro yavuze ko aheruka kujya mu rukundo muri 2008. Ati: ”Ubwo mperuka kujya mu rukundo hari muri 2008, icyo gihe nari mfite imyaka 18.”

Folarin Falana yabonye izuba kuwa 27 Ukwakira 1990. Yamamaye nka Falz, akaba ari mu baraperi bamaze gushinga imizi muri Africa. Yatangiye umuziki yiga mu mashuri yisumbuye muri 2009.

Afitanye indirimbo n’abarimo Simi, Adekunle Gold, Mr Eazi, Yemi Alade n’abandi batandukanye. Ni umwe mu banditsi beza b’indirimbo anaba n'umukinnyi wa filime wabigize umwuga.Falz ari mu baraperi bamaze kugwiza ibigwi mu myaka igera muri 15 amaze akora umuziki nk'umwugaUyu muraperi yavuze ko mu mateka ye nta muntu n'umwe arabwira ko amukunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND