RFL
Kigali

Abanyamuryango ba AS Kigali batumijwe mu Nteko Rusange Idasanzwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/07/2024 17:09
0


Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatumiye Abanyamuryango b'iyi kipe mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe izigirwamo ahazaza hayo.



Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bw'iyi kipe bwandikiye Abanyamuryango, iyi Nteko rusange idasanzwe izaba kuwa Gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2024 Saa tanu n'igice za mu gitondo ikazabera mu cyumba cy'inama ku biro by'umujyi wa Kigali.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w'icyubahiro, Shema Fabrice yerekana ko biri ku murongo w'ibyigwa ni Ubuzima bw'ikipe ya AS Kigali ndetse n'ahazaza hayo. 

Inteko rusange idasanzwe igiye kuba nyuma y'uko iyi kipe kugeza ubu ariyo itaratangira imyitozo mu makipe 16 akina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse ikaba itarasinyisha umukinnyi n'umwe kandi abakinnyi bayifitiye amasezerano ari mbarwa.

Usibye ibi kandi na bamwe mu bayifashije mu mwaka ushize w'imikino barimo Ishimwe Fiston bamaze kwigira mu yandi makipe naho abandi baracyari mu biganiro byo kuba bayerekezamo.

Mu mwaka ushize w'imikino AS Kigali isanzwe iri mu biganza by'umujyi wa Kigali yakunze kurangwa n'ikibazo cy'ubukene bikaba byaranatumye isoza igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 15 gusa mu mikino yo kwishyura iza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ibifashijwemo na Shema Fabrice wishyuraga uduhimbazamusyi abakinnyi.


Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatumiye Abanyamuryango b'iyi kipe mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND