Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yasuye kandi aha ubufasha imiryango ine y'ababyeyi b'Intwaza yatuje mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana.
Imyaka itatu irashize, uyu mukobwa
yubakiye inzu ababyeyi bane (4) b'Intwaza ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw.
Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko mu
2014 akoreye umuganda mu karere ka Rwamagana aganira na bamwe mu Ntwaza
bamubwira ibibazo bafite yiyemeza gukoresha izina afite kugira ngo abahindurire
ubuzima.
Ubwo yatahaga ku mugaraharo aya mazu
ari kumwe n'uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, abayobozi
b’Akarere ka Rwamagana n'izindi nzego mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati “Ati
"Nkimara kugira iki gitekerezo natangiye gushakisha abafatanyabikorwa
ariko nagize amahirwe, nkorana n’Intara, n'Akarere, bambera Abayobozi beza
bumva abaturage. Bambaye hafi maze kubabwira umushinga, bawumva vuba, bampa
ikibanza cyo kubakamo, nkomerezaho.”
Mu bihe bitandukanye uyu mukobwa
yagiye aza mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye agasura aba babyeyi mu rwego rwo
gukurikirana imibereho yabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri
2022, yabasuye. Akiwacu Colombe yabwiye InyaRwanda ko yabageneye ubufasha
burimo ibitenge n’ibindi mu rwego rwo kubafasha gukomeza icyizere cy’ubuzima,
baraganira birambuye n’ibindi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,
Akiwacu yahuye kandi na bagenzi be begukanye ikamba rya Miss Rwanda. Byari mu mukino
wahuje Patriots na Rwanda Energy Group (REG), aho Patriots yatsinze REG ku
manota 75-70.
Akiwacu yari kumwe Meghan Nimwiza
wabaye Miss Rwanda 2019, Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016, Nishimwe Naomie Miss
Rwanda 2020 na Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.
Akiwacu Colombe yasuye ababyeyi yatuje i Rwamagana, mu rwego rwo kurushaho kumenya imibereho y'abo
Akiwacu yahaye ibitenge Intwaza,
bamushimira kubatuza aheza
Mu 2019, ni bwo Akiwacu Colombe yatashye inzu yubakiye aba baturage
Akiwacu yubatse inzu ebyiri azituzamo ababyeyi bane
Akiwacu Colombe ari kumwe na Miss
Mutesi Aurore Kayibanda
Mutesi Aurore Kayibanda ari kumwe na Miss Mutesi Jolly
Miss Mutesi Jolly na Miss Nishimwe Naomie
Miss Nishimwe Naomie ari kumwe n'umukunzi we Michael Tesfay bitabiriye umukino wa Patriots
Uhereye ibumoso: Miss Nimwiza Meghan,
Miss Akiwacu Colombe, Miss Mutesi Jolly, Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Miss
Nishimwe Naomie
TANGA IGITECYEREZO