Kigali

Tennis: Jannik Sinner yegukanye Australian Open

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/01/2025 20:34
0


Ku myaka 23 y’amavuko, Jannik Sinner ukomoka mu Butaliyani yanditse amateka mashya mu mukino wa Tennis nyuma yo kwegukana Australian Open ya 2025, ari na Grand Slam ye ya gatatu.



Sinner yatsinze Alexander Zverev wo mu Budage ku mukino wa nyuma amaseti atatu akurikiranye (6-3, 7-6(4), 6-3), mu irushanwa ryabereye muri Rod Laver Arena, Melbourne, kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

Mu mukino w’amasaha arenga abiri, Jannik Sinner yerekanye ubuhanga n’ubushobozi bwo guhangana, byatumye atsinda umukino ku buryo budasubirwaho. 

Gutsinda kwa Sinner byatumye yongera guhagarara neza ku mwanya w’icyubahiro mu mukino wa Tennis, aho agaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bafite ahazaza heza muri uyu mukino.

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe, Sinner yavuze amagambo yuzuye ibyishimo ati: “Twebwe nk’ikipe twakoze cyane kugira ngo tugere aha, kandi ni iby’agaciro cyane gusangira uyu mwanya namwe mwese. Nubwo hari igice cy’ikipe cyasigaye mu rugo hamwe n’umuryango wanjye, biranejeje kubasangiza ubi byishimo.”

Yashimiye cyane umutoza we Darren Cahill, avuga ati: “Darren, ndabizi ko ushobora kuba uri gukina Australian Open ya nyuma nk’umutoza, kandi ndanezerewe cyane gusangira iki gikombe nawe. Impinduka nakoze mu ikipe y’abatoza no mu buryo bwo kwitegura byatanze umusaruro.”

Darren Cahill, umutoza w’inararibonye w’umunyabigwi mu mukino wa Tennis, yagaragajwe nk’ufite uruhare runini mu rugendo rw’intsinzi rwa Sinner. Uyu mutoza afatanya na Sinner, yabashije kumufasha kuvugurura uburyo bwe bwo gukina, bituma arushaho kugira icyizere no gutsinda imikino ikomeye.

Urugendo rwa Jannik Sinner mu mukino wa Tennis rugaragaza ko gukora cyane, gukorana n’ikipe ikomeye, no gukomeza kwiga bishobora gutuma umukinnyi agera ku rwego rwo hejuru. Kwegukana Australian Open ya kabiri yikurikiranya n’izindi Grand Slam ebyiri mu mateka ye byerekana ko ari umukinnyi ushobora kuzahatanira kuba umwe mu beza ba Tennis mu bihe biri imbere.

 

Yannick Sinner yegukanye Australian Open






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND