Kigali

Hura na Ella Rings, umuhanzikazi winjiye mu muziki nyuma y’imyaka itatu yiga ikibuga - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/01/2025 18:12
0


Umutoniwase Pamella winjiranye mu muziki izina rya Ella Rings, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise ‘La vie est belle,’ ahishura ko ifite umwanya wihariye mu mutima we.



Ella Rings wanyuze mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda aho yasoje amasomo mu 2022, yavuze ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto ariko akaza gufata umwanzuro wo kujya kuwihuguramo mu 2019.

Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusoza ayisumbuye mu 2022, mu 2023 yahise asohohora indirimbo ya mbere yumvikanyemo yakoranye na Flyest, ndetse na nyuma yaho agakomeza guhuza imbaraga n’abandi bahanzi mu bihangano bitandukanye. Ella Rings yumvikanye mu ndirimbo nka ‘Mama Cita’ yahuriyemo n’abandi bahanzi nka Dice The Prince, ‘Riding high’ yakoranye na Chacha Imfurikeye n’izindi.

Ati: “Kuva narangiza amasomo ya muzika mu 2022, nabanje kwiga ikibuga nitegereza uko bigenda mbere yo kubyinjiramo. Nyuma naje gusanga kwikorana ntawe ugufasha bisaba kubyitondera ukabanza ukamenya neza inzira yabyo, ngiyo impamvu yari itumye maze imyaka itatu ntarasohora indirimbo yanjye.”

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko icyo na we yari afite indirimbo ze nyinshi ariko asobanura ko atari yiteguye kuzisohora ‘kuko nari nkeneye kubanza kwimenya, gusobanukirwa neza ibyo nshoboye, ndetse no kumenya neza aho nshaka kugana. Nirinze kwishyiraho igitutu, ahubwo nashyize imbere kwiyubaka no gukura mu myumvire yanjye nk’umuhanzi.’

Yongeyeho ko mu myaka itatu ishize byibuza hari abahanzi bagiye bakorana bikamufasha kwiga neza ikibuga, bityo yemeza ko ubu noneho yiyemeje kuwinjiramo ahereye ku ndirimbo ye ya mbere yamaze gushyira hanze.

Avuga ko iyi ndirimbo yise ‘La vie est belle’ yatangiye kuyifatira amashusho mu mwaka ushize wa 2024, ikaba ari indirimbo ahamya ko ifite umwanya wihariye mu mutima we cyane ko ari nayo yamwinjije byeruye mu muziki.

Muri iyi ndirimbo, humvikanamo ubutumwa bwemeza ko ubuzima buba bwiza iyo ufite uwo ukunda na we akagukunda. Ni indirimbo Ella ahamya ko abantu bose bakwisangamo kuko urukundo ari ikintu buri wese yifuza, kandi rukaba rwiza cyane iyo rutarangirira ku ruhande rumwe gusa.

Uyu mukobwa ufatira urugero ku barimo Rihanna, Alicia Keys, Lauryn Hill, n’abandi, by’umwihariko abigiraho uko yabyaza umuziki akunda umusaruro ufatika, avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo akataje mu rugendo kuko yicaranye ibihangano byinshi kandi biteguye.

Ati: “Ndashimira Abanyarwanda bamfasha muri uru rugendo, kandi ndabasaba gukomeza kunshyigikira. Ndabizeza ko ntazabatenguha, ahubwo nzakomeza kubagezaho umuziki mwiza n’ibindi bihangano byiza mbafitiye.”

Abajijwe niba yaba yarabonye abamufasha, Ella Rings yavuze ko kugeza uyu munsi umuntu uri kumufasha ari umubyeyi we unasanzwe amutera imbaraga mu bijyanye na muzika.

Ella Rings winjiye byeruye mu muziki w’u Rwanda, ni umunyeshuri wiga mu wa kabiri wa kaminuza muri ‘Africa Leadership University’ aho yakomereje amasomo nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.


Umuziki w'u Rwanda wungutse umuhanzi mushya


Ella Rings wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere, ari gukora ibyo azi kuko yize umuziki ndetse afata n'igihe cyo kubanza kwiga ku ntumbero ye


 Ni umuhanzikazi uri mu bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe

">Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Ella Rings yise 'La vie est belle'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND