RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe yatashye inzu yubakiye Intwaza z'i Rwamagana yatwaye Miliyoni 18 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2019 7:08
0


Kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, abayobozi b’Akarere ka Rwamagana n'izindi nzego mu Ntara y’Iburasirazuba bifatanyije na Miss Akiwacu Colombe gutaha ku mugaragaro inzu yubakiye Intwaza, iri mu Kagari ka Bwiza umurenge wa Kigabiro.



Iyi nzu yagenewe gutuzwamo ababyeyi 4 b'Intwaza ifite agaciro ka Miliyoni 18 z'Amafaranga u Rwanda.

Miss Colombe Akiwacu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yavuze ko mu 2014 yakoreye umuganda mu karere ka Rwamagana aganira na bamwe mu Ntwaza bamubwira ibibazo bafite yiyemeza gukoresha izina afite kugira ngo abahindurire ubuzima.

Ati "Nkimara kugira iki gitekerezo natangiye gushakisha abafatanyabikorwa ariko nagize amahirwe, nkorana n’Intara, n'Akarere, bambera Abayobozi beza bumva abaturage. Bambaye hafi maze kubabwira umushinga, bawumva vuba, bampa ikibanza cyo kubakamo, nkomerezaho.”

Yashimiye abafatanyabikorwa bamuhaye inkunga kugira ngo uyu mushinga we ubashe kugerwaho anashimira byimazeyo umubyeyi we (se umubyara) wakurikiranaga umunsi ku wundi imirimo yo kubaka iyi nzu.

Ati “Iyi ni intangiriro yo kugira ngo tuzakorane byinshi nk’Intara y'Iburasirazuba kuko ni Intara yumva abaturage, bizanshimisha cyane gukomeza gukorana namwe.”

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yashimye Miss Akiwacu Colombe ku bw’igitekerezo cyo kubakira Intwaza.

Uyu muyobozi yavuze ko biteye ishema kubona igikorwa nk'iki gikozwe n'umwana w'umunyeshuri udafite ubundi bushobozi buhambaye ariko ufite umutima n’ibitekerezo byubaka Igihugu.

Ati “Ndagira ngo mumfashe dushimire Miss Akiwacu Colombe. Ushobora kumva Colombe ukamushakira mu banyamafaranga; yabaye Nyampinga mu 2014. Ni umwana, ni umunyeshuri nta bundi bushobozi buhambaye afite, gusa ibyo afite bikomeye cyane ni umutima ndetse n’ibitekerezo byiza.”

Yungamo ati "Ibi hari icyo bitubwira twebwe, kubona umwana w'umunyeshuri agira igitekerezo akagitsimbararaho kugeza gishyizwe mu bikorwa, ibyo yakoze bishimangira ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame buri gihe atubwira ko u Rwanda ari urwacu ntawe turusiganya.”

Guverineri Mufulukye Fred ari kumwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana n'izindi nzego bifatanyije na Miss Akiwacu Colombe gutaha inzu yubakiye Intwaza

Guverineri Fred yavuze ko ibyo Miss Akiwacu Colombe yakoze bikwiye kubera isomo buri wese akitanga mu byo afite agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu cye.  

Ati “ Twese ibi dukwiriye kubikuramo amasomo, bivuze ko buri wese aba akwiriye gukora icyo ashoboye, akitanga mu byo afite no mubitekerezo kugira ngo ashobore gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu cye".

Yungamo ati “Ushobora gukurikirana abana bo mu mudugudu wawe, kugira ngo hatagira uta ishuri wagira uwo ubona ukabimenyesha abayobozi, urwo ni urugero kugira ngo buri wese yumve ko kubaka Igihugu si ukubaka inzu gusa hari ibindi bikorwa wakora bishimangira kubaka igihugu cyawe.” 

Yasabye abatujwe muri iyi nzu kuzayifata neza bakayibungabunga abizeza ko abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Ntara buzakomeza kubaba hafi no guharanira ko imibereho y'abarokotse Jenoside n'abaturage muri rusange ikomeza kuba myiza.

Twagiramariya Collete wavuze mu izina ry'Intwaza, yashimiye ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba na Miss Akiwacu Colombe kuba babatuje aheza ngo kuko inzu babagamo zari zishaje, bakanabaho bigunze none batujwe aho bari kumwe n'abandi.

Visi Perezida wa Avega Agahozo Mujawayezu Xaverine yashimye Miss Akiwacu Colombe avuga ko ari igikorwa cy'Ubutwari yakoze.

Ati "Umuryango AVEGA urashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu kuko iyo ataba ubuyobozi bwiza ubu abanyamuryango ba AVEGA baba bafite ibibazo byinshi ariko ubuyobozi bwadufashije kwibumbira hamwe maze natwe tubasha kwiyubaka".

Mayor Mbonyumuvunyi yabwiye Miss Akiwacu ko agiranye igihango n'Akarere ka Rwamagana

Guverineri Mufulukye yashimye Miss Colombe ku gitekerezo cyo kubakira intwaza

Ibyishimo ku babyeyi batujwe aheza

Visi Prezida wa AVEGA AGAHOZO, Madamu Mujawayezu Xaverine yashimye ubutwari bwa Miss Akiwacu Colombe

Iyi nzu yuzuye itwaye Miliyoni 18 Frw

Imbere mu nzu harimo ibiryamirwa, intebe zo mu ruganirori n'ibindi

AMAFOTO: Twitter@Eastern Province Rw





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND