Kigali

Umubano wanjye n’inshuti zanjye warangiritse kubera kubika ibanga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/01/2025 21:55
0


Umubyeyi avuga ko nyuma yo kubitswa ibanga byarangiye umubano we n’inshuti ze usenyutse bitewe no gufata ibintu uko bitari, birangira bamwikomye bamuziza kurimena, iribanga ni gati ki?.



Ati: "Mfite imyaka 24, umukunzi wanjye afite imyaka 25. Kuba nta nshuti zacu zari zarabyaye, byatumye njya muri komite y’ababyeyi (PTA) ubwo umwana wacu yatangiraga ishuri muri Nzeri. Nashakaga kumenyana n’abandi babyeyi, kandi nibyo byatumye mpura n’imiryango ibiri, y’abantu bakuru gato kuri njye ariko basabana cyane. 

Umunsi umwe, ku mugoroba w’irushanwa aho bagombaga kubariza abana ibibazo, nabonye umugabo umwe, (wahawe izina rya Henry), afata ku kibuno umugore w’undi mugabo witwa James (nk’izina yahawe), aramushotora mbona ko hari ahandi barimo kuganisha. Narikanze kuko abari aho bose bari abo mu miryango izwi.

Naje kuganira n’umugore wa Henry mu ibanga, mubaza niba abona umugabo we ameze nk’usanzwe. Yahise ambwira ikimuri ku mutima amenera ibanga rye, yambwiye ko amaze imyaka ibiri ari mu rukundo rw’ibanga n’umugabo witwa James. Yansabye kugumana ibanga rye kugeza igihe azabihagarikira mu wundi mwaka mushya. 

Ntabwo nashoboye ibyo byose kubyihanganira byarangoye, byongeye kandi navumbuye ko James yashakaga kugaragaza imyitwarire idakwiye y’ingeso zitari nziza, naretse kwegera abo babyeyi. 

Ariko ku munsi mukuru wa Noheli byarangiye byose bimenyekanye. Umugore wambikije ibanga yahise anyereka urutoki, avuga ko ari njye wagize uruhare mu gutangaza amakuru no kumena ibanga, nubwo ntabikoze. Ubu, abandi babyeyi baranyitaje, kandi buri gihe mva mu kibuga cy’ishuri numva mfite ubwoba. "

Inama yatanzwe n'abajyanama mu by'imibanire bagize bati: "Ntabwo wakoze nabi. Nubwo bikugoye ukuri kuzamenyekana. Shaka inshuti nshya z’ababyeyi hanze y’ishuri, kandi ugerageze kwibanda ku miryango idafite amakimbirane nkayo. Komera kuko ibihe byiza biracyaza".

Src: The Sun





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND