Kigali

Theo Bosebabireba agarutse kuririmba mu itorero rya ADEPR nyuma y’imyaka ine

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:1/09/2022 19:44
0


Nyuma y’uko mu ntangiriro za 2018 Theo Bosebabireba ahagaritswe azira imyitwarire mibi, kugeza ubu hakaba hatarasohoka itangazo ku ruhande rwa ADEPR mu Rwanda rigaragaza ko yasoje igihano cyangwa se yahawe imbabazi, dore ko we avuga ko yasabye imbabazi, byatumye dushaka kumenya iherezo ry’iki kibazo n’aho bigeze.



Imyaka ibaye ine Theo Bosebabireba ataririmba mu nsengero za ADEPR nk'uko byahoze nyuma y'uko ahagaritswe mu 2018 n'Umudugudu wa Kicukiro Shell abarurwamo. Nta muhanzi wo muri ADEPR ushobora kumutumira mu gitaramo cye ndetse na ADEPR ubwayo ntiyamutumiye mu gitaramo yahurijemo abahanzi b'amazina akomeye i Kigali.

Nubwo bimeze gutya ariko, yahawe imbabazi na ADEPR Uganda. Mu Ugushyingo 2019, Rev. Geofrey Rwanyamuzira, Umuyobozi Mukuru wa ADEPR Uganda aho uyu muhanzi yabarizwa muri iyo minsi, yatangarije inyaRwanda.com ko bamuhaye imbabazi nyuma yo kuzibasaba. Ati "Yaraje [Theo], asaba imbabazi, dusanga nta cyo twamwimira imbabazi".

Theo Bosebabireba yaba yarahawe imbabazi na ADEPR yo mu Rwanda?


Mu kiganiro kihariye InyaRwanda yagiranye na Theo Bosebabireba, uyu muhanzi yavuze ho byari kuba byarakemutse ahubwo ko ikibazo cyabaye we. Ati: ”Nandikiye ibaruwa ifunguye uwari umuvugizi wa ADEPR wungirije witwaga Karangwa, haciyemo igihe gito baranyakira mu itorero rya ADEPR Ururembo rwari urwa Uganda".

Arakomeza ati: "Ndongera nsubira mu murimo w’Imana ngarutse mu Rwanda bambwira ko na bo bazongera bakanyakira ku mugaragaro. Ubu tuvugana byari kuba byaranarangiye ahubwo ni njyewe wabuze kuko mba nagiye mu biterane, kuko niko kazi kantunze n’umuryango wanjye”.


Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali agaruka ku kibazo cya Theo Bosebabireba

Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev Rurangwa Valentin yashimangiye ko ikibazo cya Theo Bosebabireba kiri mu nzira nziza yo gukemuka. Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuwa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, uyu muyobozi yagize ati: “Urwego bigezeho rurashimishije, vuba aha murongera kumubona”. 

Yatangaje ibi mu kiganiro cyagarutse cyane ku giterane cyitwa "Bye Bye Vacance Gospel Fest" gitangira kuri uyu wa Gatanu muri Car Free Zone mu gitaramo kizaririmbamo Alex Dusabe, Papi Clever & Dorcas, Dominic Ashimwe, Vestine & Dorcas, Danny Mutabazi, Vedaste N. Christian, Shalom Choir na Jehovah Jireh choir. 

Iki giterane cyateguwe na ADEPR Ururembo rwa Kigali, kizakomereza muri ADEPR Nyarugenge kuwa Gatandatu, na ho ku cyumweru kibere mu nsengero zose z'iri Torero muri Kigali aho urubyiruko ari wo ruzakora imirimo yose mu materaniro.


Igiterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba kiri kubera mu Burundi

Theo Bosebabireba kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cy’ u Burundi, aho yitabiriye igiterane cy’iminsi ine. Ni igiterane cyiswe “Inyigisho zabarongozi nigikone cubutumwa bwiza” cyatangiye kuri uyu wa Kane, kikazasozwa ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022. Azahava yerekeza muri Mozambique mu giterane kizaba mu cyumweru cya gatatu cy'uku kwezi.

INKURU WASOMA: Ari kuzenguruka Afrika! Theo Bosebabireba ukubutse muri Uganda ategerejwe i Burundi no muri Mozambique mu biterane bikomeye


Rev Rwanyamuzira yahamije ko bahaye imbabazi Theo Bosebabireba

REBA HANO INDIRIMBO "BARAMAZE" YA THEO BOSEBABIREBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND