RFL
Kigali

Ari kuzenguruka Afrika: Theo Bosebabireba ukubutse muri Uganda ategerejwe i Burundi no muri Mozambique mu biterane bikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2022 7:33
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, ari kuzenguruka Afrika muri gahunda z'ivugabutumwa aho magingo aya yitegura kujya i Burundi mu giterane gikomeye azahuriramo na Rev. Pastor Joshua Chiong wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azava i Burundi yerekeza muri Mozambique.



Uwilingiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] ufite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel, yagiriye ibihe byiza cyane i Burundi mu myaka yashize. Yigeze kuhataramira yishimirwa bikomeye na nyakwigendera Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w'u Burundi wahise amuha ishimwe riremereye. Uyu muhanzi yigeze kubwira inyaRwanda.com ko imodoka ya mbere yatunze mu mateka ye yayiguze bigizwemo uruhare rukomeye na Nkurunziza.

Uyu muhanzi uheruka i Burundi mu mwaka wa 2019 mu Ukuboza, agiye kongera kuhataramira mu giterane cy'imbaturamugabo cyiswe "Leaders Conference And Miracle Crusade". Iki giterane kizaba tariki 25-28 Kanama 2022 kibere ahitwa Muramvya. Kuva saa tatu zuzuye za mu gitondo kugeza saa Saba zuzuye z'amanywa hazajya haba inama (conference) hanyuma kuva saa cyenda z'amanywa kugeza saa moya z'umugoroba habe igiterane.

Ni igiterane cyateguwe na God's Beloved Ministries ku bufatanye n'Ihuriro ry'Abapasiteri b'i Burundi ryitwa "Burundi Pastors Fellowship". Cyatumiwemo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda, Bishop Gatabazi & Rev Pastor Kanziga Beatrice, Bishop Baraduhama Audace na Rev Pastor Chiong Joshua wo muri Amerika ari nawe uzaba ari umwigisha wihariye. 

Abatazabasha kwitabira iki giterane bazagikurikira imbonankubone mu buryo bw'iyakure kuri Youtube [Bethammi] na Facebook [Jshua Chiong]. Iki giterane cy'i muramvya kizakurikirwa n'ikindi kizabera i Makamba mu ntangiriro za Nzeri 2022 naho ni mu gihugu cy'u Burundi.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Theo Bosebabireba uherutse gukorera ibitangaza mu Karere ka Nyamasheke nyuma y'uko yari avuye muri Uganda, akaba ari ategerejwe i Burundi ndetse no muri Mozambique, yavuze impamba yahishiye abatuye muri ibyo bihugu ategerejwemo. Ati  "Impamba njyanye [i Burundi] harimo ibihangano bishya kandi harimo n'urukumbuzi rwinshi cyane". 

Yakomereje ku bindi bitaramo afite nyuma yo kuva i Burundi, ati "Ubundi butumire burahari mu gihugu cya Mozambique i Maputo. Kandi no mu Burundi hariyo ibitaramo bindi bibiri nyuma y'icyo cy'i Muramvya hari n'i Makamba mu cyumweru cya mbere cy'ukwa Cyenda (Nzeri). Nibisoza hari n'ikindi i Bujumbura mu mujyi nkabona kujya Mozambique mu cyumweru cya 3 cy'ukwa Cyenda".

Igiterane cyo muri Muzambique yatumiwemo na Prophet Eric Uwayezu kiba cyarabanjirije ibyo uyu muhanzi azakorera mu Burundi, gusa cyaje gusubikwa kubera uburwayi bw'umubyeyi we (Se) wari urembye cyane mu bitaro bya Rwinkwavu. Bacyimuriye muri Nzeri 2022 mu cyumweru cya 3. 

Mu byumweru bibiri bishize, Bosebabireba yatangarije umunyamakuu wacu ati "Cya giterane cya Mozambique cyimuriwe mu kwezi kwa Nzeri kubera ko muzehe aacyarembye mu bitaro, byatumye nsubika urugendo nari nzi ko aza yakize none byaranze".


Igiterane Theo Bosebabireba yatumiwemo mu Burundi


Theo Bosebabireba ari kuzengurika Afrika muri gahunda z'ivugabutumwa


Theo Bosebabireba uvuye i Kampala, ategerejwe i Burundi no muri Mozambique

REBA HANO INDIRIMBO "BARAMAZE" YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND