Kigali

Ibintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo muri Pariki y'Akagera

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/08/2022 16:48
1


Pariki y'Akagera iri mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Rwanda, ikaba iherereye hafi n'umupaka mpuzamahanga wu Rwanda na Tanzaniya, ikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo bavuye mu bihugu bitandukanye. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu nyaburanga bikurura abashyitsi muri iyi pariki.



Pariki y'Akagera yakuye izina ryayo ku mugezi w'Akagera utemba ugana ku rubibi rw'uburasirazuba, uyu mugezi ukaba umena mu biyaga byinshi biherereye muri iyi pariki harimo ikiyaga cya Ihema n'ibindi biyaga bito biri muri aka gace.

Akagera kagizwe n'ibyatsi bifite ibiti bike

Iyi pariki yiganjemo ibyatsi birimo ibiti bike n'ibishanga bimeramo ibyatsi bya papyrus, bicumbikiye umubare munini w'inyamaswa ziboneka yo. Aka gace mbere yuko gahinduka pariki y'Akagera kari kazwi kw'izina rya Parc aux Lycaons, ari ahantu hatuwe n'imbwa z'agasozi. 

Izi mbwa z'agasozi zari nyinshi nyuma ziza guterwa n'indwara y'icyorezo ituma umubare wazo ugabanuka, imbwa yanyuma yagaragayeyo mu 1984. Mu 1994 Guverinoma y'u Bubiligi yafashe icyemezo cyo kuzitira aka gace kakaba ahantu harinzwe, maze ihaha amazina ya Pariki y'Akagera. 

Mu 1957 Inkura (Rhinoceros) z'umukara zazanywe muri pariki zikuwe muri Tanzaniya, mu 1986 Twiga za Masai zizanwa zikuwe muri Kenya, zigenda ziyongera uko imyaka ishiraga, muri 2015 hazanywe intare 7 zikuwe muri Afurika y'epfo.

Muri 2017 hazanywe izindi nkura (rhinoceros) z'umukara 20, no muri 2019 haza izindi 5  zikuwe muri pariki ya Dvur Kralov iri muri repubulika ya Czech, k'ubutaka bwa Flamingo mu Bwongereza no muri Pariki ya Ree Safari yo muri Danmark.

Ibintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo muri iyi pariki  

1. Inyamaswa zitandukanye

Pariki y'Akagera yiganjemo ibyatsi bifite ibiti bike, ikaba ariyo pariki yonyine yo mu Rwanda ifite ibi bimera bitanga ahantu heza ho guturwa n'inyamaswa zitandukanye, bigatuma zigaragararira neza abaje gusura iyi pariki. Inyamanswa ziri mu Kagera harimo Topi, Inzovu, Intare, Bufallos, Impyisi, Imparage ,Twiga, Impala, Inkende n'ubwoko butandukanye bw'impongo.

Pariki y'Akagera usangamo ubwoko bw'inyamaswa butandukanye

Inkura (rhinoceros) nazo ziba muri Pariki y'Akagera

2. Amazi 

Pariki y'Akagera igizwe n'ahantu hanini hari amazi mu bishanga n'ibiyaga nka Ihema, iki kiyaga gicumbikiye umubare munini w'ingona, imvubu n'ifi ubona iyo uri gukora urugendo rwo mu bwato, ibindi biyaga birimo ni Shakani, Rwanyakazinga, Gishanju na Mihindi.

Inyamaswa zitandukanye ziza kunywa amazi muri ibi biyaga, iyi pariki kandi itembamo umugezi w'Akagera unyura mu rubibi rw'amajyaruguru yayo ukajya mu Bugande unyuze muri Tanzaniya mbere yo gusuka mu kiyaga cya Victoria inkombe z'uyu mugezi zihora zuzuyemo amoko y'inyoni mu gice cy'igishanga cy'uyu mugezi

Inyamaswa nk'ingona zibera mu kiyaga cy'Ihema

3. Inyoni

Pariki y'Akagera ni ahantu hazwi ku kuba hatuwe n'ubwoko bw'inyoni bwinshi bugera kuri 500, izi nyoni uzisanga mu bibaya, ku dusozi, mu mashyamba, mu bishanga, ku nkombe z'ibiyaga no ku mugezi w'Akagera, ubwoko burenga 100 buri muri iyi pariki nta handi wabusanga mu Rwanda.

Bimwe mu bikorwa wirinda gukora iyo wasuye inyoni zo muri Pariki y'Akagera ni kwirinda urusaku cyangwa gucuranga nk'indirimbo, kuko bituma za nyoni ziva mubyo zari zirimo zikaza kureba bikaba byatuma n'uwazisuye atazitegereza neza, ushobora no gufata amafoto yazo ukazahora wiyibutsa ibihe byiza wagiriye mu kuhasura.

Ubwoko bw'inyoni butandukanye buri mu Akagera utasanga ahandi


4. Amacumbi ari muri Pariki 

Gutegura aho uzacumbika nikimwe mu bikorwa by'ingenzi, iyo utegura gusura Pariki y'Akagera, amacumbi ari muri iyi pariki atanga serivisi n'ibikoresho byinshi by'ingenzi kuri ba mukerarugendo, mu gihe usoje gusura iyi pariki ukeneye kuruhuka mu masaha ya n'ijoro, ushobora gukambika (camping) mu bice byabugenewe.

Hari inkambi 5 ziri hagati muri Pariki y'Akagera, ushobora kwizanira ihema ryawe cyangwa ugakodesha, muri zo harimo inkambi ya Shakani, inkambi ya Mutumba, inkambi ya Muyumba yegeranye na Pariki ya Kayonza, aho uba ubona ishusho y'ikiyaga cya Ihema n'ikiyaga cya Shakani. 

Inkambi ziri muri Pariki y'Akagera

Uretse kuba wa kambika iyi pariki ifite n'amacumbi meza, harimo nka Akagera game lodge, ni icumbi ryiza riri muri Pariki ya Akagera ritanga serivisi nyinshi kubaharuhukiye harimo akabari, pisine, resitora, ikibuga cya tenisi hamwe n'ibyumba byiza, andi macumbi arimo ni Ruzizi Tented Lodge, Akagera Rhino lodge n'izindi 

Akagera Game Lodge ni icumbi ryiza riri muri Pariki y'Akagera

Ruzizi Tented Lodge


Source:  Akagera National Park










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christa 8 months ago
    Mutange inkuru yanditse Ukdyksjg



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND