Nyuma yo guhabwa inshingano n’umukuru w’Igihugu zo kuyobora BNR asimbuye John Rwangombwa, Soraya Hakuziyaremye yashimiye Perezida Kagame amwizeza kunoza inshingano nshya.
Kuri
uyu wa 25 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu (BNR) asimbuye John Rwangombwa wari umaze
imyaka 12 muri izi nshingano.
Soraya
Hakuziyaremye usanzwe ufite ubunararibonye mu micungire y’imari ndetse n’amabanki,
yabaye umugore wa mbere uyoboye BNR kuva iyi banki nkuru y’Igihugu yashyirwaho.
Nyuma
yo guhabwa inshingano, Soraya Hakuziyaremye yashimiye Perezida Kagame amwizeza
kunoza inshingano ze nshya no gutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’ubukungu
bw’Igihugu.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ndashimira cyane
Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere mwangiriye. Gukorera u Rwanda ku buyobozi
bwawe ni ishema ridasanzwe. Hamwe n’itsinda rigari rya BNR, tuzatanga imbaraga
zacu zose kandi dutange umusanzu wacu mu ntego yo guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.”
Mbere
yo kwinjira muri BNR, Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,
umwanya yashyizweho ku wa 18 Ukwakira 2018.
Hakuziyaremye
Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu
ababyeyi be bagarutse mu Rwanda aho yakuriye ndetse anahigira amashuri abanza
n’ayisumbuye.
Amashuri
abanza yayize kuri APE Rugunga ari na ho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma
aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga Imibare n’Ubugenge.
Yize
muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi yibanda
cyane ku bijyanye n’Imari, aha yahakuye Impamyabumenyi ya Engeniorat
Commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya
Thunderbird School of Global Management yo muri Amerika.
Yakoze
muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi
muri Fortis Bank i Bruxelles. Soraya Hakuziyaremye yanditse amateka yo kuba ariwe
mugore wa mbere uyoboye BNR.
Mu
2012 ni bwo yatashye mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu
bijyanye n’Imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba
Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri
ING Bank i Londres.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Soraya yagizwe Guverineri wa BNR
Soraya Hakuziyaremye abaye umugore wa mbere uyoboye BNR
TANGA IGITECYEREZO