Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yahaye ibiribwa n’ibikoresho imiryango itatu y’abamugariye ku Rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ni igikorwa yakoze nyuma yo kwifatanya n’abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu muganda usoza ukwezi wabaye ku wa 30 Nyakanga 2022.
Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere
ka Musanze, Janvier Ramuli ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru RPC CSP Francis
Muheto [Se wa Miss Muheto] n’abandi.
Muri uyu muganda wabereye mu Murenge
wa Muhoza Akagari ka Kigombe, hahanzwe umuhanda uhuza imidugudu ya Nyagasambu na
Karuyege, hakorwa kandi igikorwa cyo kurwanya isuri.
Igikorwa cyo gufasha
abamugariye ku rugamba, Miss Muheto yagikoreye mu Murenge wa Susa mu Kagari ka
Ruhegere.
Mu mpanuro zatanzwe muri uyu muganda,
urubyiruko rwasabwe kurushaho gukunda umurimo, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira
uburere mbonezabupfura, gutekereza byagutse no kwigirira icyizere.
Abaturage kandi baganirijwe ku ruhare
rwabo mu kwitabira ibarura rusange ry'Abaturage n'Imiturire 2022, kugira isuku,
kwizihiza umuganura, kwita ku burere bw'abana mu biruhuko, gusigasira umutekano,
umuryango utekanye kandi ushoboye n’ibindi.
Miss Muheto yabwiye InyaRwanda ko
nyuma y’umuganda yagize umwanya wo kuganiriza urubyiruko ku
ngingo zitandukanye, zirimo n’umushinga we ujyanye no kwizigamira igiceri cy’amafaranga
100, kugira intego n’ikinyabupfura.
Avuga ko imiryango yahaye ibiribwa n’ibikoresho
byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, ari ubuyobozi bwabahisemo.
Ati “Ntabwo byakunze ko bose
bafashwa. Ni batatu gusa twahisemo, aho twabahaye ibiryo n’ibikoresho
byo gukoresha mu rugo. Ubuyobozi bw’Umudugudu nibo bahisemo abo dufasha, ariko
bafatanyije n’izindi nzego zaho.”
Uyu mukobwa yatanze ibiribwa birimo
umuceri, amavuta, amasabune n’ibindi. Yavuze ko yahisemo guhera muri Musanze
kubera ko ari ho byamworoheye ariko ‘n’ahandi
uko nshobojwe nzahagera’.
Muheto avuga ko ibi bikorwa ari
gukora biri mu mushinga we yatanze muri Miss Rwanda, uretse ko ibijyanye no
gufasha abamugariye ku rugamba byo biri ku ruhande. Ati “Ariko ibindi byose
bijyanye n’umushinga wanjye.”
Uyu mwari avuga ko uko azakomeza
kubona ubufasha n’abafatanyabikorwa bakamushyigikira, ari nako azakomeza gufasha
n’abandi, ari nako ashyira mu bikorwa umushinga we.
Byari ibyishimo ku Baturage
b'Umurenge wa Muhoza guhura na Miss Muheto bakanifatanya mu gikorwa cy'umuganda
Miss Muheto yakoreye umuganda i Musanze
Yaganirije urubyiruko ku mushinga we
wo kwizigamira igiceri kimwe cy’amafaranga 100, kugira intego n’ibindi
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru
RPC CSP Francis Muheto [Se wa Miss Muheto], ubwo yaganirizaga abaturage nyuma y’umuganda
Urubyiruko rwasabwe kurushaho gukunda
umurimo no kwirinda ibiyobyabwenge
Abaturage baganirijwe ku ruhare rwabo
mu kwitabira Ibarura rusange ry'Abaturage n'Imiturire 2022
Meya Ramuli Janvier na Guverineri Nyirarugero Dancilla bashimiye urubyiruko ku ruhare bakomeje kugira mu bikorwa
biteza imbere imibereho myiza y'Abaturage
Miss Muheto yashimye ubwitange bw’Ingabo
zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Muheto yavuze ko yatanze ibiribwa n’ibikoresho
kuri iyi miryango yo muri Musanze
Muheto avuga ko ashingiye ku
bushobozi azakomeza gufasha n’abandi bo mu bice bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO