RFL
Kigali

Hagiye gusohoka igice cya kabiri cya Filime 'Black Panther'

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:25/07/2022 12:34
0


Abakunze filime Black Panther [Wakanda Forever] bagiye kongera kugira ibihe byiza kuko hagaragajwe integuza (Trailer) y’igice cyayo cya kabiri. Ni nyuma y’uko igice cya mbere gisohotse mu 2018 kigakundwa na benshi ku Isi.



Black Panther izwi nka "Wakanda Forever" filime yakunzwe cyane ubwo yasohokaga mu mwaka wa 2018, ubu hategerejwe igice cyayo cya kabiri dore ko ‘Trailer’ [integuza] yamaze kugera hanze. 

Nyuma yo kubura Chadwick Boseman intwari yaba muri filime no mu buzima busanzwe, Marvel yavuze ko bazasohora ikindi gice cyo guha icyubahiro uyu mukinnyi.

Iyi filime irimo abakinnyi b'amazina akomeye nka Lupita Nyong'o, Danai Gurira, Martin Freeman, Letitia Wright, Winston Duke, Angela Bassett na Dominique Thorne. Yayobowe na RYan Coogle 

Nyuma yo kureba amashusho y’iminota ibiri yagiye hanze agaragaza uko bizaba bimeze mu gice gikurikira, abafana bavuze ko bikwiranye n’umwanya barindiriye aho bagaragaza Angela Basset nka Queen Ramonda ari mu cyunamo cy’umuhungu we ari we Chadwick.

Bagaragaza kandi igihugu cyabo cyiyunga kigakorera hamwe na Black Panther mushya n’ubwo batamwerekana wese.

Igice gishya cy'iyi filime cyagombaga gusohoka tariki 6 Gicurasi 2022, ariko byatangajwe ko kizasohoka tariki 11 Ugushyingo 2022.

Chadwick yari umukinnyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America wamaze ibinyacumi bibiri akina filime aho yahawe ibihembo byinshi bitandukanye birimo 'Golden Global Award', 'Critics choice Movie Award' na 'Academy Award'. 

Uyu mukinnyi yitabye Imana tariki 28/08/2020 azize uburwayi bwa Cancer. Yavuye ku Isi nyuma y'uko yari amaze umwaka hafi n'igice agaragaye muri filime Black Panther: Wakanda Forever yamamariyemo bikomeye.

Chadwick Boseman

KANDA HANO UREBE (Trailer)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND