Kigali

'Akinyuma' yaziryamye hejuru! Bruce Melodie ayoboye urutonde rwa inyaRwanda Music mu gihe ‘Reka Ndate Imana’ ya Josh Ishimwe yakumbuje abantu Imana

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/07/2022 13:26
0


Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo "Akinyuma" yerekanye ko afite ubuhanga budasanzwe mu mihimbire ye bwatumye izindi ndirimbo zose zasohokeye rimwe n'iye zizimira nyamara ari indirimbo nziza zo kumvwa.



"Akinyuma" ni indirimbo imaze iminsi irindwi isohotse, ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 600. Iyi ndirimbo yavugishije abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi kuva igisohoka kugeza n'uyu munsi, biyikururira igikundiro bituma abantu benshi bajya kuyishaka ari na ko ba nyirubwite bakomeza kwatsa umuriro.

"Akinyuma" yagaragayemo umunyamideli akaba n’ubugore w’igikundiriro mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, wasobanura nk’umuhanga mu gukina inkuru bitewe no kuba yagaragaye muri iyi ndirimbo ya Bruce Melodie mu buryo bwateye benshi kuyishamadukira.

Kuva yasohoka hari izindi yaryamiye ku buryo hari n’izitumwa cyangwa n'izumviswe abantu bakumva ari ibisanzwe nyamara ari indirimbo nziza kandi zuje uburyohe muri zo.

Icyakora nubwo bimeze bityo hari indirimbo yitwa "Reka Ndate Imana" y'umutaramyi Josh Ishimwe ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, imaze gutanga umwitangirizwa ndetse ikaba yarerekanye ubuhanga bw'uyu musore mu gukora indirimbo nk’izi kandi zinavuga Izina ry’Imana.

Mu gukora uru rutonde (inyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

Izi ndirimbo 10 ziri muri 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba inyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za inyaRwanda kuri Facebook na Instagram harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri izo mbuga nkoranyambaga za inyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 102 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 450, tuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri imwe, yose hamwe agera kuri 552.

Akinyuma ni indirimbo Shaddyboo yagaragayemo yerekana ko azi gukina cyane

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AKINYUMA YA BRUCE MELODIE


Josh Ishimwe ni umuhanzi w'umuhanga mu muziki usingiza Imana

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO REKA NDATE IMANA YA JOSH ISHIMWE IYIGWA MUNTEGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND