Umugabo w’imyaka 55 witwa Mutiatya wo muri Uganda, yatandukanye n’abagore be batatu icyarimwe. Iyi nkuru yatunguranye, ikaba yarashenguye benshi, cyane cyane kuko Mutiatya ubu ari we wenyine wasigaranye abana be 7, bivuze ko agomba kubarera wenyine.
Inkuru dukesha ikinyamakuru News Report ivuga ko Mutiatya ari umucuruzi w’ibyuma bihenze n'imikufi, uyu mugabo yavuze ko icyemezo cyo gutandukana n’abagore be cyatewe n’uko mu mubano bagiranye ibibazo bikomeye.
Yavuze ko abagore be batangiye kumutuka no kumusuzugura nyuma y’uko atakaje akazi ke. Bivugwa ko batangiye kumuca ibyuma n’abandi bagabo, kandi bakanga guhindura imyitwarire yabo n’ubwo yari yaragerageje kubaganiriza abasaba guhinduka kenshi.
“Nari maze kurambirwa imyitwarire mibi yabo". Ibi Mutiatya yabivuze mu kiganiro cyihariye na Afrimax“. Nkibashaka bari abagore bashimishije kandi bakora cyane, baharaniraga kubaka umuryango ukomeye. Ariko nyuma, bose batangiye kwitwara nabi, ikintu ntari kubasha gukomeza kwihanganira.”
Ibi byatunguye abaturage, mu gihe gushaka abagore benshi (polygamie) bikiri umuco gakondo muri icyo gihugu. Icyemezo cya Mutiatya cyo gutandukana n'abagore be bose uko ari batatu icyarimwe, cyatumye hibazwa byinshi ku ngaruka z’ibibazo byo mu muryango n’uko kubura akazi no kutubahana bishobora kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye.
N’ubwo gutandukana n’abagore be bitagize ingaruka ku muco wo gushaka abagore benshi, Mutiatya afite inshingano zikomeye zo kurera abana be 7 wenyine. Ubu asigaye afite inshingano zo kurera abana be 7 wenyine.
“Nkora uko nshoboye, mbyaza umusaruro ibyuma bihenze ngurisha, n’ibindi bicuruzwa by’agaciro, n'ubwo abana banjye bamwe bamaze gukura bakaba bari mu mahanga, ngomba no gufasha abandi bana, nabo bakagera aho abavandimwe babo bageze, ndetse nkabaha n'uburere bwiza, kuko ntekereza ko ari byiza kurera abana, ubaha ibyo bakeneye unabitaho.”
N’ubwo atamenyereye ubu buzima, Mutiatya akomeje gushyira imbaraga mu kurera abana be no kubaka ahazaza he. Icyemezo cya Mutiatya cyo gutandukana n’abagore be batatu icyarimwe cyabaye ikiganiro gikomeye muri Uganda, aho cyagaragaje ko amakimbirane aba mu miryango, kutubahana, n'ibindi bibazo bishobora kutuma abashakanye batandukana.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO