Umuririmbyi Jacob Obunga wamamaye nka Otile Brown yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] cyo kumurika Album ye ya Gatatu yise “Plent Love” iriho indirimbo 12 zakozweho na ba Producer batandukanye.
Ni Album idasanzwe mu rugendo rw’uyu munyamuziki; kuko yahisemo kuyimurikira ibihumbi by’abantu mu gitaramo akorera muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, abanyarwanda banizihiza umwaka Mushya.
Otile Brown yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ndetse yari kumwe n’umugore we. Uyu mugabo yavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y’uko akoranye indirimbo na The Ben bise ‘Can’t get enough’ yakunzwe mu buryo bukomeye.
Asanzwe ari umwe mu banya-Kenya bakomeye mu muziki wibanda cyane ku njyana ya R&B, ndetse ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuracuranzi wa Gitari.
Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bivuga ko yatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Imaginary Love’ yakoranye n’umuraperi Khaligraph Jones.
The Ben aherutse gutangaza ko buri muhanzi wese bakoranye indirimbo mu myaka irenga 18 ishize ari mu muziki bazahurira ku rubyiniro.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko abahanzi baririmba mu gitaramo cye barimo Otile Brown, Papa Cyangwe, Ya Mpano, itsinda rya Tuff Gang, Diez Dolla, umuraperi Riderman, Alyn Sano, Itorero Inyamibwa, Rema Namakula, Tom Close, J-Sha, Bwiza, n’abandi.
Ni igitaramo ndetse cyavuzwemo umunyamuziki Diamond wo mu gihugu cya Tanzania, ndetse The Ben aherutse kugirana nawe ibiganiro biganisha ku kuba yaza i Kigali.
Mu bashyitsi bo mu nzego Nkuru z’Igihugu bagaragaje ko bazitabira igitaramo cye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerererane, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima n’abandi.
Mu bandi bantu bazwi bagaragaje ko bazitabira igitaramo cya The Ben, barimo umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool, umunyamideli Kate Bashabe n’abandi babanye na The Ben mu rugendo rw’ubuzima n’urw’umuziki.
Butera Knowless aherutse kubwira InyaRwanda ko The Ben ari umuhanzi wo gushyigikirwa ashingiye ku bikorwa bye n’ubushuti bombi basanzwe bafitanye.
The Ben aherutse kuvuga ko yahisemo kudatangaza abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye bitewe n’umwihariko wacyo.
Ati“Inyigo y’igitaramo cyacu twashatse kugira ngo duheshe agaciro umuhanzi, ushobora gutumira umuhanzi mu kumurika umuzingo wawe (Album) ugasanga yihariye igitaramo kandi ari icyawe, ni byiza ko mu gutegura igitaramo umwanya munini tuwuharira nyirizina.”
Yongeraho ati: “Noneho abandi bahanzi bazaririmbamo bakamufasha kugisunika, kugira ngo nikinarangira kizamusige ahantu azahora yishimira, naho ubundi urutonde rw’abahanzi bazamfasha ruriho benshi, kuko umuhanzi wese twakoranye indirimbo abenshi bazaba bahari, ikindi harimo udushya twinshi, harimo no kugaragaza impano nshya z’abakiri bato.”
The
Ben yavuze ko Album ye yayise “Plenty Love” kubera urukundo yeretswe n’abafana.
Ati “Nayise ‘Plenty love’ kubera ko urugendo rwanjye rw’umuziki mu rwego
rw’urukundo neretswe, sinarusobanura ngo ndurangize, urukundo nakiriye kuva
natangira uru rugendo rw’umuziki rurenze urugero, ikindi nafashe amazina
y’indirimbo zanjye ebyiri (Plenty na True Love) mfata ijambo “Love” riri mu
ndirimbo True love nafatanyije n’umugore wanjye nayo ifite icyo ivuze mu buzima
bwanjye ndishyira kuri Plenty isobanura urukundo rwihariye abakunzi banjye
banyeretse.”
Otile Blown yageze i Kigali ari kumwe n’umugore we Nabayet.. Uyu mugabo cyane binyuze mu ndirimbo yagiye akorana n’abandi
Umugore wa Otile Brown afite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia
The Ben yagaragaje ko yiteguye gukorera amateka mashya mu gitaramo cye ‘The New Year’s Groove’
The
Ben aherutse kubwira itangazamakuru ko iki gitaramo azagihuriramo n’umubare
munini w’abahanzi bakoranye indirimbo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TRUE LOVE’ YA THE BEN
">
TANGA IGITECYEREZO