Kigali

Perezida Kagame yinjije Abanyarwanda mu 2025,yihanganisha imiryango y'abahitanwe na Marburg

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/01/2025 0:38
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we, bifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2025, avuga ko uwa 2024 wabayemo ibikorwa bikomeye birimo n’amatora yongeye gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye abayobozi babo n’inzego z’Igihugu.



Ni ubutumwa busoza umwaka wa 2024, yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024. 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umwaka wa 2024 waranzwe n’ibikorwa bikomeye muri politiki n’ubuzima bw’Abanyarwanda. Birimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Ati “Ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka. Reka rero twese dukomeze muri iyi nzira.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Abanyarwanda ku bw’uruhare bagize mu matora. Ati “Amatora aheruka yagenze neza, yongera gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye abayobozi babo n’inzego z’Igihugu.”

Yakomeje ati “Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe, igihe iyo nkunga iba ikenewe.”

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bagaragaje inyota yo kugera ku byiza byinshi.

Ati “Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi tugomba gufatanya twese kugira ngo tubigereho.”

Yihanganishije ababuze ababo bahitanwe n’Icyorezo cya Marburg

Mu mwaka wa 2024, ni bwo Icyorezo cya Marburg cyateye u Rwanda ariko ku bufatanye bw’inzego z’ubuzima n’Abanyarwanda babasha kugihashya.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango yabuze ababo biturutse kuri iki cyorezo.

Ati “Muri uyu mwaka ushize twahuye n’ibibazo bitandukanye, muri byo icyateye impungenge cyane ni virusi ya Marburg. Ku miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe muri iki gihe cy’akababaro.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima ku butwari bagaragaje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ku musanzu batanze bigatuma mu ntangiriro za Ukuboza 2024 gishobora guhashywa burundu.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.

Ati “Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND