Bisa n’inkuru idatunguranye mu Rwanda, kuko ijanisha rinini ryekanaga ko ubuyobozi bwa Trace Awards & Summit, butazihanganira gushyiramo icyiciro cy’abahanzi Nyarwanda muri ibi bihembo, ahanini bitewe n’uko mu 2024 bagerageje kongera kubitangira mu Rwanda bikanga.
Si bishya ariko mu matwi y’abakunzi b’umuziki! Kuko mu 2023 ubwo ibi bihembo byatangirwaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bafashe icyemezo cyo gushyiramo icyiciro cy’abahanzi Nyarwanda kubera ko byari byatangiwe i Kigali.
Ariko mu myaka yose yabanje, abategura Trace Awards ntibari barigeze bashyira ku rutonde umuhanzi n’umwe wo mu Rwanda. Hari umwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu mu 2024 wavuze ko ubuyobozi bwa Trace Awards bwabasabye kongera kubaha ubufasha bw’amafaranga kugirango bongere gutangira i Kigali ibi bihembo, ariko ntibahuza.
Ibi byatumye ubuyobozi bwa Trace Awards bufata icyemezo cy’uko ibi bihembo bizatangirwa i Zanzibar muri Tanzania ku wa 28 Gashyantare 2025. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, basohoye urutonde ntakuka rutagaragaramo icyiciro cy’abahanzi Nyarwanda, nyamara abo mu bindi bice bya Afurika bashyizweho.
Iyo unyujije amaso mu bahataniye ibi ihembo, bigaragara ko umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika ariwe umuhataniye ibihembo byinshi, agakurikirwa n’abanya-Nigeria barimo Asake, Rema ndetse na Burna Boy.
Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka, Tyla yagarutsemo aho ahataniye binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Jump’, harimo kandi Tyler ICU ufite indirimbo ‘Mnike’, harimo kandi Asake na Travis Scott binyuze mu ndirimbo ‘Active’ bakoranye, umuhanzikazi Tems binyuze mu ndirimbo ‘Love Me Jeje’ ndetse na Burna Boy bitewe n’indirimbo ye ‘Higher’.
Mu cyiciro cy’indirimbo ihuriweho harimo iya Rema na Shallipopi, iya Diamond Platnumz yitwa ‘Komasava’ n’izindi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yarokotse muri ibi bihembo. Ni ubwa mbere ashyizwe kuri uru rutonde, kuko mu 2023 atariho.
Nawe abicyesha kuba ari umuhanzi wa ‘Gospel’ kuko nta muhanzi wa ‘Secullar’ wo mu Rwanda washyizwe muri ibi bihembo. Israel Mbonyi ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa Gospel (Best Gospel Artist), aho ahatanye na : Spirit of Praise 10 (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Mercy Chinwo (Nigeria), Ada Ehi (Nigeria), ndetse na Bella Kombo (Tanzania).
Mu 2023, ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi batanu bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy; ndetse Bruce Melodie niwe wegukanye igikombe.
Ibi bihembo bizatangirwa muri Zanzibar, ku wa 26 Gashyantare 2025, ndetse amatora yo kuri Internet azatangira kuri uyu wa 2 Mutarama 2025. Abafana bafite uruhare rungana na 50% mu guhesha amahirwe umuhanzi kwegukana igikombe muri Trace Awards&Summit 2025
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 30 barimo abo muri Amerika y'Epfo, Carribbean, mu Burayi n'abandi bahatanye mu byiciro 23. Amatora yo muri ibi bihembo azatangira tariki 15 Gashyantare 2025.
Urutonde rurambuye
rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya Trace Awards 2025
-Global Awards
1.Song of the Year
Tyla
– ‘Jump’ (South Africa)
Tyler
ICU – ‘Mnike’ (South Africa)
Titom
& Yuppe – ‘Tshwala Bam’ (South Africa)
Tamsir
x Team Paiya – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)
Asake
& Travis Scott – ‘Active’ (Nigeria)
Tems
– ‘Love Me Jeje’ (Nigeria)
Burna
Boy – ‘Higher’ (Nigeria)
Rema
& Shallipopi – ‘Benin Boys’ (Nigeria)
Diamond Platnumz – ‘Komasawa’ (Tanzania)
2.Album of the Year
Burna
Boy – I Told Them (Nigeria)
Asake
– Lungu Boy (Nigeria)
Rema
– Heis (Nigeria)
Josey
– Vibration Universelle (Ivory Coast)
Amaarae
– Fountain Baby (Ghana)
King
Promise – True To Self (Ghana)
Stonebwoy
– 5th Dimension (Ghana)
Toofan – Stamina (Togo)
3.Best Collaboration
Titom
& Yuppe & Burna Boy – ‘Tshwala Bam’ (Remix) (South Africa/Nigeria)
Neyna
& MC Acondize – ‘Nu Ka Sta Para’ (Cape Verde)
Kocee
ft. Patoranking – ‘Credit Alert’ (Cameroon/Nigeria)
Asake
& Wizkid – ‘MMS’ (Nigeria)
Rema
& Shallipopi – ‘Benin Boys’ (Nigeria)
Odumodublvck
& Black Sherif – ‘Woto Woto Seasoning’ (Ghana)
Tamsir & Team Paiya – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)
4.Best Music Video
Meji
Alabi – Rema ‘DND’ (Nigeria)
TG
Omori – Kizz Daniel & Davido ‘Twe Twe’ (Nigeria)
Director
Folex – Zuchu feat Innoss’ B ‘Nani’ (Remix) (Tanzania/DRC)
Nabil
Elderkin – Tyla ‘Jump’ (South Africa)
Kmane
– Ayra Starr ‘Commas’ (Nigeria)
Seoute
Emmanuel – Toofan ‘C Pas Normal’ (Togo)
Ach’B
– Innoss’ B ‘Sete’ (DRC)
Edgar Esteves – Asake & Wizkid ‘MMS’ (Nigeria)
5.Best Dancer
Ikorodu
Boys (Nigeria)
Dancegod
Lloyd (Ghana)
Incredible
Zigi (Ghana)
Kamo
Mphela (South Africa)
Telminho
(Angola)
Makhadzi
(South Africa)
Ordinateur
(Ivory Coast)
Issac Kalonji (Democratic Republic of Congo)
6.Best DJ
Tyler
ICU – ‘Mnike’ (South Africa)
Uncle
Waffles – ‘Wadibusa’ (South Africa)
DJ
Tunez – ‘Apala Disco Remix’ (Nigeria)
DJ
Nelasta – ‘Eros’ (Angola)
DJ
Spinall ft. Tyla & Omah Lay – ‘One Call’ (Nigeria)
DJ
Neptune ft. Qing Madi – ‘Honest’ (Nigeria)
DJ
Moh Green – ‘Kelele’ (Algeria)
DJ
Maphorisa – ‘Mnike’ (South Africa)
Kabza De Small – ‘Imithandazo’ (South Africa)
7.Best Hip Hop Artist (sponsored by Hot 97)
Nasty
C (South Africa), Didi B (Ivory Coast)
Odumodublvck
(Nigeria), Suspect 95 (Ivory Coast)
Sarkodie
(Ghana)
Young
Lunya (Tanzania)
Maglera
Doe Boy (South Africa)
Pan-African Awards
8.Best Global African Artist
Tyla
(South Africa)
Tyler
ICU (South Africa)
Fally
Ipupa (Democratic Republic of Congo)
Burna
Boy (Nigeria)
Asake
(Nigeria/USA)
Rema
(Nigeria)
Ayra
Starr (Nigeria)
Diamond Platnumz (Tanzania)
9.Best Male Artist
Dlala
Thukzin (South Africa)
Fally
Ipupa (Democratic Republic of Congo)
Diamond
Platnumz (Tanzania)
Asake
(Nigeria)
Burna
Boy (Nigeria)
Rema
(Nigeria)
Wizkid
(Nigeria)
Stonebwoy (Ghana)
10.Best Female Artist
Tyla
(South Africa)
Makhadzi
(South Africa)
Chelsea
Dinorath (Angola)
Josey
(Ivory Coast)
Ayra
Starr (Nigeria)
Tems
(Nigeria)
Yemi Alade (Nigeria)
11.Best Newcomer (sponsored by Johnnie Walker)
Nkosazana
Daughter (South Africa)
Himra
(Ivory Coast)
Sabrina
(Cameroon)
Mia
Guissé (Senegal)
Shallipopi
(Nigeria)
Qing
Madi (Nigeria)
Abigail Chams (Tanzania)
12.Best Live Performance
Fally
Ipupa (DRC)
Ayra
Starr – 21: The World Tour (Nigeria)
Burna
Boy – I Told Them (Nigeria)
Tyla
(South Africa)
Yemi
Alade – African Rebel Tour (Nigeria)
Didi
B – Mojo Trone Tour (Ivory Coast)
Diamond Platnumz – Wasafi Festival (Tanzania)
13.Best Producer
Kelvin
Momo – ‘Sewe’ (South Africa)
P.Priime
– ‘MMS’ (Nigeria)
DJ
Maphorisa – ‘Mnike’ (South Africa)
Tam
Sir – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)
Sarz
– ‘Happiness’ (Nigeria)
Jae
5 – ‘Perfect Combi’ (Ghana)
KDDO
– ‘For Certain’ (Party Next Door) (Nigeria)
London
– ‘Ozeba’ (Nigeria)
Kabza De Small – ‘Imithandazo’ (South Africa)
14.Best Gospel Artist
Spirit
of Praise 10 (South Africa)
KS
Bloom (Ivory Coast)
Mercy
Chinwo (Nigeria)
Ada
Ehi (Nigeria)
Bella
Kombo (Tanzania)
Israël
Mbonyi (Rwanda)
-Regional Awards
15.Best Artist Eastern Africa
Diamond
Platnumz (Tanzania)
Bien
(Kenya)
Joshua
Baraka (Uganda)
Harmonize
(Tanzania)
Rophnan
(Ethiopia)
Marioo
(Tanzania)
Zuchu
(Tanzania)
Nandy (Tanzania)
16.Best Artist (Western Africa Anglophone)
Seyi
Vibez (Nigeria)
Adekunle
Gold (Nigeria)
Ayra
Starr (Nigeria)
Tems
(Nigeria)
Chike
(Nigeria)
Simi
(Nigeria)
KiDi (Ghana)
17.Best Artist (Southern Africa)
Titom
& Yuppe (South Africa)
De
Mthuda (South Africa)
Inkabi
Zezwe (South Africa)
Dlala
Thukzin (South Africa)
Tyla
(South Africa)
Uncle
Waffles (South Africa)
Tyler ICU (South Africa)
18.Best Artist Francophone Africa
Didi
B (Ivory Coast)
Josey
(Ivory Coast)
Tidiane
Mario (Congo)
Gaz
Mawete (Democratic Republic of Congo)
Wally
B. Seck (Senegal)
PhillBill (Cameroon)
19.Best Artist (Lusophone Africa)
Calema
(São Tomé and Príncipe)
Landrick
(Angola)
Chelsea
Dinorath (Angola)
Twenty
Fingers (Mozambique)
Mr.
Bow (Mozambique)
Soraia Ramos (Cape Verde)
19.Best Artist (Tanzania)
Mbosso
(Zanzibar)
Diamond
Platnumz (Tanzania)
Zuchu
(Zanzibar)
Marioo
(Tanzania)
Nandy
(Tanzania)
Alikiba
(Tanzania)
Jux
(Tanzania)
Harmonize
(Tanzania)
-International and Diaspora Awards
20.Best Artist (Europe)
Central
Cee (United Kingdom)
Kalash
(France/Martinique)
Darkoo
(United Kingdom)
Joe
Dwet File (France/Haiti)
Jungeli
(France)
Franglish
(France)
Aya Nakamura (France/Mali)
21.Best Artist (Brazil)
Racionais
MC’s (Brazil)
MC
IG (Brazil)
Péricles
(Brazil)
Tasha
& Tracie (Brazil)
Ludmilla
(Brazil)
Duquesa (Brazil)
22.Best Artist (Caribbean)
Venssy
(French Guiana)
Mathieu
White (Guadeloupe)
Meryl
(Martinique)
Nesly
(French Guiana)
Shenseea
(Jamaica)
Kenny Haiti (Haiti)
23.Best Artist (Indian Ocean)
Barth
(Reunion)
Goulam
(Comoros)
PLL
(Reunion)
Kalipsxau
(Reunion)
Léa Churros (Reunion)
Jamily Jeanne (Mauritius)
Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo ahataniye ibihembo mu cyiciro kirimo icy'ufite ndirimbo y'umwaka n'ibindi
Rema yongeye kugaragara ku bahataniye ibi bihembo, mu 2023 yatwariye igikombe i Kigali
Mu
2023, Davido yari i Kigali mu bihembo bya Trace Awards
Israel Mbonyi niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda washyizwe muri ibi bihembo
Diamond Platnumz ari mu byiciro byinshi birimo n'igihembo yahuriyeho n'abandi bahanzi
Burna
Boy umaze iminsi mu bitaramo hirya no hino ahataniye ibi bihembo bizatangirwa muri
Zanzibar
TANGA IGITECYEREZO