Mark Bryan ni umudage w’imyaka 62 y’amavuko ndetse akaba umutoza w’ikipe y’umupira w'amaguru. Afite abana n’umugore ariko igitangaza benshi bananiwe no kumva magingo aya ni uburyo yahisemo kwiyambarira nk’abagore mu myambaro ye yose. Ibi bitungura benshi, we nta kibazo na kimwe abibonamo.
Mark Bryan asanzwe ari umwenjeniyeri n’umunyamideri ari na yo mpamvu ahanini ituma ahitamo kwiyambarira nk'umugore we. Aganira n’ikinyamakuru ‘Remix Magazine', yasobanuye byinshi ku byo abantu benshi bamutangariraho.
Mark yatangaje ko imyambarire ye ya kigore yayikomoye ku mukinankurukazi witwa Carrie Bradshaw. Uyu mugabo ngo yakuruwe cyane n’iyo myambarire ubwo yajyaga abona uwo mugore ku mafoto maze ahitamo kumwigana kugira ngo arusheho kwiyumva nk’umuntu wihariye kuko bitamenyerewe ku bagabo.
Avuga ko iyo ‘style’ ya Carrie Bradshaw ayongeraho indi myambaro imeze nk’iy’abagabo.
Yatangaje ko igihe yambariye bwa mbere inkweto zifite taro ndende, ari igihe yigaga muri kaminuza nko mu myaka myaka 40 ishize. Ati: “Umukunzi wanjye icyo gihe yambwiye ko ngomba kwambara inkweto ndende kuko yabaga muremure kundusha iyo yabaga yambaye inkweto ndende. Kugira ngo rero tujye tureshya yangiriye inama yo kwambara inkweto ze kandi twaranganaga urebye yari yo ntangiriro yanjye yo kwambara izo nkweto. Birashoboka ko nari mfite imyaka 20 cyangwa 21(…)".
Akomeza agira ati: ”Nko mu myaka itandatu ishize naje kubona umugore wambaye ubwoko bw’inkweto ndende kandi rwose mbona babimwubahiye bihita binyibutsa cya gihe nkiga muri kaminuza ubwo mpita ntekereza kuzongera kubigerageza."
"Nyuma y’iminsi micye rero njye n’umugore wanjye twagiye mu ibirori bya Halloween aho yangiriye inama yo kwambara inkweto ndende hamwe n’ijipo n’ibindi byose bijyana abantu babyishimiye ari benshi ndavuga nti ‘kuki ntabikora buri gihe’? Ku bw’amahirwe nzi kuzigenderamo mu buryo bw’umwimerere”.
REBA AMAFOTO Y'UYU MUGABO YARIMBYE MU MYAMBARO Y'ABAGORE
Mark Bryan yiyemeje kujya yambara buri munsi imyenda n'inkweto bisanzwe byambarwa n'igitsinagore
TANGA IGITECYEREZO