Mu majwi yo kuri Instagrano na Facebook indirimbo Inana yarushije ijwi rimwe indirimbo Adonai ya Vestine na Dorcas mu zakunzwe cyane muri iki cyumweru mu mboni z’abakunzi b’umuziki nyarwanda bahamya ko zatijwe umurindi n’ibyari bimaze iminsi bivugwa.
Izi ndirimbo uko ari eshatu zahanganiye umwanya wa mbere kuri uru rutonde. Mu kubara amajwi y’abazitoye, indirimbo Inana yayoboye urutonde irusha amajwi ku kigereranyo cya 80 ku ijana indirimbo zose byari bihanganye.
Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.
Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.
Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 18 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 115, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 133.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO INANA YA CHRIS EAZY YAMAZE KUZUZA MILIYONI EBYIRI Z'ABAYIREBYE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ARAKIZA YA VESTINE NA DORCAS
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO KUCYARO YA MISTAEK IGEZWEHO MURI IYI MINSI
TANGA IGITECYEREZO