Kigali

Undi munyarwanda yishwe n'isasu rivuye muri Congo! Icyo Amategeko avuga ku gihugu kirasa ku kindi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/02/2025 14:27
0


Nyuma y’uko FARDC irashe mu Rwanda isasu rigahitana umuntu umwe utuye i Rusizi, nyuma y'abantu barasiwe i Rubavu, amategeko avuga ko ibyo ari icyaha mu gihe nta bisobanuro abarashe batanze bityo bashobora kubihanirwa.



Ku wa 27 Mutarama 2025, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yatangaje ko abaturage 16 bo mu karere ka Rubavu biswe kubera amasasu yavuye mu gihugu cya DRC nyuma biza kumenyekana ko ingabo za FARDC na FDRL bari bafite gahunda yo gutera u Rwanda. 

Kugaba igitero ni igihe Igihugu cyakoresheje ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwagutse kikarasa ku kindi gihugu cyangwa kikinjira mu kindi gihugu hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Ibi byabaye i Rubavu bijya gusa n'ibyabereye i Rusizi ariko bigatandukanira ku bukana bw'amasasu yarashwe mu Rwanda n'ingabo za FARDC. 

Tariki 8 Gashyantare, Rwabukwisi w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi yarimo ahinga ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Congo mu Murenge wa Nzahaha, ariko kubera amasasu yarimo avugira hafi yabo ku ruhande rwa DRC ava mu murima arataha ari kumwe n’ umugore we.

Mu guhunga ava mu murima, isasu ryafashe uyu mugabo hanyuma ahita yitaba Imana nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Alfred Habimana yabitangaje.

Yagize ati “Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza."

Bamwe mu baturage bavuga ko ayo masasu yaguye i Rusizi yari arashwe ku birindiro by’ingabo za RDF ariko ntabwo byemejwe n’uru rwego ko rwarashweho cyangwa se ko amasasu yaguye i Rusizi aribo bari mu gipimo cy’abarashe.

Kugeza aka kanya, ntabwo biramenyekana niba ayo masasu yageze mu karere Rusizi ku bushake bw’ingabo za FARDC cyangwa se ari atari ubushake.

Amategeko mpuzamahanga avuga ko iyo igihugu kirashe ku kindi atari ubushake; Ibyo bigomba kuganirwaho hanyuma bakareba, bakigira hamwe impamvu y’iryo sasu cyangwa se ibisasu.

Ingingo ya 33 y’Itegeko rya Loni, ivuga ko iyo igihugu kirashe ku kindi hagomba kubaho ibiganiro bigamije gukemura no gukumira ko icyo kibazo cyateza ibindi bibazo, guhsaka abahuza mu gihe bibaye ngombwa….

Iyo igihugu cyemeye ko isasu ryaguye mu kindi gihugu barirashe bitari ku bushake, kigomba gutangaza ku mugaragaro impamvu y’icyo gikorwa, gusaba imbabazi, gutanga indishyi y’ibyangiritse.

Urugero rworoshye kumvikana, Mu 1988, Amerika yibeshye irasa indege ya Iran (Iran Air Flight 655). Nyuma yo kwemera ko byari impanuka, Amerika yasabye imbabazi kandi yishyura indishyi y’ibyangiritse.

Iyo rero habayeho igikorwa nk’icyo ariko Igihugu cyarashe ntigisobanure ngo gishake amahoro, gishobora gufatwa nk’icyaha cyo gutangiza intambara. Mu gihe bigenze gutyo, gishobora gushyirirwaho ibihano.

Itegeko rya Loni, ingingo ya 2 (4) rivuga ko ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye bibujijwe gukoresha cyangwa gutera inkunga ikoreshwa ry’ingufu ku kindi gihugu. Iyo kibirenzeho, gifatwa nk’ibikorwa byo kwiyenza.

Itegeko Mpuzamahanga rigenga ibyaha by’intambara (Rome Statute of the ICC),mu ngingo ya 8, rivuga  Kurasa ku kindi gihugu bishobora kuba ibyaha byo gutera igitero cya gisirikare ku kindi gihugu, Gukoresha ibisasu mu buryo butemewe, Guhagarika cyangwa gusenya ibikorwa bya gisivile cyangwa ibikorwa by’ubukungu by'ikindi gihugu.

Iyo rero Igihugu cyakoze ikosa kitabigambiriye, gitanguranwa ngo gisabe ibiganiro, gisobanura impamvu kiba cyakoze icyaha.

Iyo bitagenze gutyo, icyo gihugu gishobora gufatirwa ibihano harimo iby’ubukungu, Akanama gashinzwe umutekano muri Loni (UN Security Council) gashobora gufata ibyemezo byo guhagarika icyo gihugu mu bikorwa mpuzamahanga cyangwa kugishyiraho ibihano.

Habimana Alfred yemeje ko umuturage wo muri Rusizi yahitanywe n'isasu ryavuye muri Congo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND