Kigali

Grammy Awards 2022: Kanye West, Bruno Mars, Doja Cat, Olivia Rodrigo batwaye ibihembo, Wizkid ataha amara masa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/04/2022 8:42
0


Abahanzi begukanye Grammy Awards 2022 barangajwe imbere n'umuraperi Kanye West wegukanye ibihembo bibiri mu ijoro rimwe mu gihe Wizkid umuhanzi ukomeye muri Afrika yatashye amara masa.



Kanye West ni we muhanzi urangaje imbere abandi bose batsindiye ibihembo bya Grammy Awards 2022 aho yegukanye ibihembo bibiri mu ijoro rimwe. Ni mu birori ngaruka mwaka byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 64 byabaye mu ijoro rikeye aho byabereye mu mujyi wa Las Vegas byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye. Ibi birori kandi bikaba byatunguranye nyuma y'uko abahanzi bari bitezweho kubitsindira batashye amaramasa mu gihe abatari babyitezweho ari bo babyegukanye nk'uko Billboard yabitangaje.

Urutonde rw'abahanzi begukanye Grammy Awards 2022 ruyobowe na Kanye West wegukanye ibihemb bibiri mu gihe Wizkid wari witezweho intsinzi yatashye amaramasa;

-Umuraperi Kanye West yegukanye ibihembo bya Grammy Awards bibiri: Igihembo cy'indirimbo nziza ya Rap yise 'Jail' yanditswe nawe afatanije na Jay Z. Kanye West yanegukanye kandi igihembo cya kabiri cy'indirimbo ya Rap ifite melodie nziza yitwa 'Hurricane' yakoranye na The Weeknd hamwe na Lil Baby.

Kanye West yegukanye ibihembo bibiri bya Grammy Awards

-Umuhanzikazi ukiri muto Olivia Rodrigo w'imyaka 19 yatsindiye igihembo cy'umuhanzi ukiri mushya (Best New Artist).

Umuhanzikazi Olivia Rodrigo yakira Grammy Award

-Umuraperi Tyler The Creator yegukanye igihembo cya album nziza yo mu njyana ya Rap. Iki akaba yagiheshejwe na album yise 'Call Me If You Lost' aherutse gusohora.

-Igihembo cya Performance nziza y'indirimbo ya Rap cyahawe umuraperi Baby Keem hamwe na Kendrick Lamar mu ndirimbo yabo bise 'Family Ties'.

-Igihembo cy'indirimbo nziza ikoze mu njyana ya R&B cyahawe Bruno Mars afatanije na Anderson Paak mu ndirimbo bise 'Leave The Door Open'.

Bruno Mars na Anderson Paak bakira igihembo cyabo

-Umuhanzikazi Jazmine Sullivan yegukanye igihembo cya album nziza ya R&B

-Igihembo cy'indirimbo nziza yo mu njyana ya Country cyahawe umuhanzi Chris Stapleton mu ndirimbo ye 'You Should Probably Leave'.

-Igihembo cy'indirimbo nziza mu ndirimbo zaririmbiwe Imana cyahawe CeCe Winans mu ndirimbo yise 'Never Lost'.


Umuhanzikazi CeCe Winans niwe watwaye igihembo cy'indirimbo nziza yo kuramya

-Igihembo cy'indirimbo nziza y'Ikiratini cyahawe umuhanzi Alex Cuba mu ndirimbo yise 'Mendo'

-Igihembo cya Album nziza mpuzamahanga cyatwawe n'umuhanzikazi Angelique Kidjo wari uhatanye na Wizkid mu cyiciro kimwe.

Umuhanzikazi Angelique Kidjo yatwaye igihembo cya album nziza mpuzamahanga.

-Igihembo cy'utunganya umuziki w'umwaka cyatwawe na Producer Judith Sherman

-Igihembo cy'amashusho meza y'umwaka cyatwawe na Alan Ferguson mu ndirimbo yise 'Freedom'.

-Igihembo cy'indirimbo nziza yakoreshejwe muri filime cyatwawe na Quest Love mu ndirimbo yise 'Summer of Soul'.

-Igihembo cya album nziza yo mu njyana ya Reggae cyatwawe na Soja muri album yise 'Beauty in Silence'

-Igihembo cya album yatunganijwe neza (Best Engineered Album) cyahawe Lady Gaga na Tonny Bennet bahuriye kuri album bise 'Love for Sale'.

Umuhanzikazi Lady Gaga na Tony Bennett batsindiye igihembo cya Album yatunganijwe neza

Abandi bahanzi begukanye ibihembo mu birori bya Grammy Awards harimo abahanzikazi nka Doja Cat, SZA, H.E.R mu gihe abaraperi nka Drake, Lil Nas X, Megan Thee Stallion bari bitezweho gutsinda batashye amara masa ukongeraho n'abahanzi nka Justin Bieber na Wizkid.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND