Kigali

Imiterere y'ikirego cya The Ben muri Dosiye ya Fatakumavuta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2024 10:09
1


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ni umwe mu batanze ikirego arega Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta kumwibasira mu bihe bitandukanye yisunze imiyoboro wa YouTube yakoreye mu bihe bitandukanye, yaba 3D TV ndetse no ku muyoboro wa X [Yahoze ari Twitter].



Byatangajwe n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ubwo bwagaragazaga ibyaha ‘Fatakumavua’ akurikiranyweho hashingiwe ku iperereza ryakozwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta yisunze imbuga yakoreraga, yatangaje amakuru ku bukwe bwa The Ben avuga ko buzabamo ‘akavuyo’, arenzaho ko The Ben atazi kuririmba.

Ku wa 9 Ukwakira 2024, Fatakumavuta kandi yashyize ku rubuga rwe rwa X ubutumwa agaragaza ko ashaka amafaranga. Avuga ati “Ben natansaba imbabazi ngo ampe no ku mafaranga bizarangira muzimije.”

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Fatakumavuta yakoresheje amagambo y’ivangura ku muhanzi Bahati, aho yavuze ko ‘Bahati yashatse umugore w’umudiyasipora mubi kandi ukennye’.

Bwanavuze ko yasebeje Meddy mu biganiro bya nyuma yakoreye kuri Fatakumavuta Clips. Ngo yavuze ko Meddy yariye w’umukobwa muri ‘Ghetoo’ akajya yirirwa amurya amaturu’. Yongeyeho kandi ko ‘Meddy ariwe mugabo wemeye gukubitwa n’umugore we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko RIB yihanganirije Fatakumavuta mu bihe bitandukanye ariko akinangira. Ati “Iyo yari inama ya Kibyeyi.”

Nyuma y’aho ariko Fatakumavuta avuye kuri RIB, yagiye ku muyoboro wa 3D TV avuga ko niyongera guhamagarwa ku byo avuga ku bahanzi atazitaba. Ati “Ibyo byerekana ko yasuzuguye inama za RIB.”

Bwavuze ko nyuma yaje gufatwa, iperereza rigaragaza ko ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge ituma hafatwa ipimo. Byaje kugaragaza ko afite ikigero cya 298.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta yakoreye The Ben ibyaha birimo: kumusebya avuga ko atazi kuririmba, kuvuga ku bukwe bwe na Uwicyeza Pamella buzaba akavuyo, no kuba ku wa 9 Ukwakira yavuze ko azakomeza gusebya uyu muhanzi mu gihe cyose yaba atamuhaye amafaranga.”

Fatakumavuta yireguye!

Yavuze ko yabaye inshuti y’akadasohoka ya The Ben na Muyoboke byanatumye bahuza imbaraga kugirango batange ikirego bigire uburemere mu rukiko.

Ariko kandi yibuka ko ubwo The Ben yashakaga kuza i Kigali yamusabye gushaka abanyamakuru bagombaga kujya ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kumwakira. Ndetse, ko mu bantu bazi akazi yakoze harimo na Luckman Nzeyimana.

Avuga ko nyuma y’ibi byose, The Ben yabonye akazi muri Airtel yifashisha Fatakumavuta mu bitaramo byazengurutse Igihugu bamamaza iyi sosiyete.

Anavuga ko hari akandi kazi The Ben yabonye muri Kigali Convention Center (KCC) nabwo yitabaza Fatakamavuta. Ati “Kuko nari mu bakomeye (Abanyamakuru).”

Yavuze kandi ko nyuma The Ben yabonye ikiraka cyo kuririmba mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebrations’ cyari cyateguwe na Gedeon, nabwo aramwiyambaza mu cyamamaza ‘n’ubwo kitagenze neza kuko twari tuvuye muri Covid-19’.

Avuga ko nyuma y’igihombo cyabonetse muri iki gitaramo, The Ben yatumiye mu rugo Fatakumavuta ‘kugirango nshimirwe’. Avuga ati “Nagezeyo nsangayo Bushali, Bayingana akaba na Manager wa The Ben n’ubwo atabyemera.”

Akomeza ati “Hari n’abandi nka Lucky Nzeyimana, hateguwe amayoga ni naho yanyeretse umukunzi we ari nawe mufasha we uyu munsi… Yambwiye ko ndamutse mfite ubwana naba ngaragara neza bityo yanyemereye iyo mpano yatuma nzana ubwana. Yarayizanye arangije ayiha Jack B ngo ayimpe ariko ntiyabikora ayiha umumotari ariko ingezeho yangiriye inama ko ntabikoresha kuko bitera imiburu. Bityo ndayireka.”

Yungamao ati “Ben avuga ko mwita Papa Marira. Ariko uyu The Ben yatangiye kurira ntarangira itangazamakuru kuko yarize bwa mbere mu 2008 igitaramo kiza no guhagarikwa kubera akavuyo. Uwo munsi nibwo amarira yagaragaye ya The Ben mu Rwanda. Icyo gihe nari umusekirite ari naho bakura mu kupyinagaaza bavuga ko nta kintu cyatuma umuhutu w’umuserikite abayoborana itangazamakuru.”

Fatakamavuta yanavuze ko igitaramo The Ben yakoreye mu Burundi mu 2023, igishya cyarimo kwari ugusuka amarira kandi ko koko yabigaragaje. Yungamo ati “Naje no kumubwira ko adafite ubushobozi bwo gukora igitaramo nk’iki mu Burundi ari wenyine.”

Yavuze ko inama yagiriye The Ben yumviswe, kuko mbere y’iminsi itatu mu gitaramo cye hongewemo abahanzi barimo Big Fizzo, Bushali n’abandi.

Umunyamategeko we Fatikaramu yavuze ko mu kirego afite yakiriye yabonye ko abatanze ikirego ari The Ben gusa, ni mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje abantu batatu kandi atababona muri Dosiye.

Ati “Buri munsi hagiye hiyongeraho ibyaha bitandukanye birimo ivangura n’ibiyobyabwenge.”

Mu gusubiza kuri iyi ngingo, Umushinjacyaha yagize ati “Mu buryo bwa tekinike ubushinjacyaha bushobora gutangiza iperereza hatitawe ku kintu icyo ari cyo cyose, niyo haba hatari urega. Nagaragaje abarega barimo The Ben, Meddy, Bahati, Muyoboke.. haracyari n’ibindi birego bitarajya muri sisiteme.”


The Ben yatanze ikirego ashinja Fatakumavuta kumubuza amahwemo mu bihe bitandukanye

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta yagiye akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu guharabika The Ben






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nirerevalens0@gmail.com1 month ago
    Njye narimbizi ko muheto atazafungwa bityo rere ntagitangaza kirimo kuba banamusubikiye igihano harimpamvu uzajye murigereze urebeko ntahantu bahati bafunzwe bakatiye kd bafinte ibyangombwa byabasazi intero baravugango iyo ndwara irikiza 😂 tugize kuba turabanyabyaha ntitugikundana ubu turaryaryana Mana tabara ibinibibazo nubundi,???????



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND