Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we (Papa) witabye Imana ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu
wa Mbere tariki 4 Ugushyingo, ni bwo Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya
Emma Claudine yatangaje iyi nkuru y’akababaro y’uko umubyeyi we wagize uruhare runini
mu iterambere agezeho uyu munsi yitabye Imana.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, Emma Claudine yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana ejo hashize ku
Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, atangaza ko atazigera yibagirwa urukundo
ndetse n’uruhare rwe mu kumuremamo uwo ari we uyu munsi.
Ati: “Ejo, nabuze Data
nkunda. Papa, urukundo rwawe, ubwenge bwawe no kuba wari uhari nibyo byashushanyije
uwo ndiwe, kandi icyuho usize kirenze uko umuntu yabivuga.”
Akomoza ku rwibutso
amusigiye, yagize ati: “Urukundo wagaragarije abakobwa bawe, abakazana bawe,
abahungu, abakwe, abuzukuru, umuryango, n'inshuti; imyitwarire yawe, uko
wahoraga ushaka gufasha umuntu wese ubikeneye, n’uburyo wangaga kuba umutwaro
ku bandi bizahora byibukwa. Ruhukira mu mahoro papa; uzahora iteka mu mitima
yacu no mu ntekerezo zacu.”
Ntirenganya Emma Claudine
yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali
n’inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yateranye ku
mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024.
Mbere y’uko yinjira muri
izi nshingano, yari asanzwe ari inzobere mu by’itumanaho
(Communication Analyst) mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Emma Claudine azwi cyane
mu itangazamakuru aho yakoze kuri radiyo zirimo Salus, mu biganiro byibandaga
ku muryango.
Emma Claudine umaze amezi macye agizwe Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yatangaje ko umubyeyi we yitabye Imana
Yavuze ko atazibagirwa uruhare umubyeyi we yagize mu kuba ageze aho ageze uyu munsi
Ni umubyeyi wakundaga umuryango we
TANGA IGITECYEREZO