Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka ‘Fatakumavuta’ yongeye kwitaba Urukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugabo yari amaze iminsi itanu asubiye mu maboko y’Ubushinjacyaha nyuma y’uko yari yasabye ko urubanza rwe rusubikwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, Fatakumavuta wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, nibwo yongeye kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ni nyuma y’uko yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.
Iperereza rigaragaza ko akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni ibyaha bigaragazwa ko hagiye abikorera ku muyoboro wa 3D TV, ku rubuga rwe rwa Twitter (X) n’ahandi.
Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, rigaragaza ko abantu batatu (Basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro) aribo batanze ikirego barega Fatakumavuta mu bihe bitandukanye, bamushinja kubabahuza amahwemo yisunze imbuga ze.
Hari ikirego cyatanzwe tariki 17 Ukwakira 2024, hari icyatanzwe tariki 15 Ukwakira 2024, hari n’ikindi cyatanzwe ku wa 7 Ukuboza 2023 (Uyu we yatanze ibirego bibiri).
Umwe mu batanze ikirego yavuze ko Fatakumavuta yatumye arwara ‘Depression’ kubera ibyo yamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byo yagiye amutangazaho ku rubuga rwa rwe X, ndetse n’ibiganiro yagiye akora ku muyoboro wa 3D TV.
Yavuze ko Fatakumavuta amutangazaho ibihuha agamije kumuharabika no gutuma ‘atakarizwa icyizere no kumuhungabanya’.
Mu kirego cye, yatanze ‘Link’ z’ibiganiro Fatakumavuta yamukozeho, ndetse yagaragaje ‘Screenshot’ zo ku rubuga rwa Twitter rw’ibyo Fatakumavuta yagiye amuvugaho. Uyu we yanisunze umunyamategeko, bandika basaba kurenganurwa.
Undi watanze ikirego, yagaragaje ko yinubira uburyo Fatakumavuta yagiye agaruka cyane ku bikorwa bye by’umuziki, abahanzi afasha, studio ye n’ibindi. Anakomoza ku kindi kirego yigeze gutanga, bagahanganira mu rukiko.
Mu kindi kirego, hagaragaramo uwareze avuga ko atishimira uburyo Fatakumavuta yagarutse ku muryango we, kumushinja ibyaha bikomeye, ubushyamirane n’abo bakoranye.
Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda kandi ryanageze ku kubona ko mu byaha Fatakumavuta akurikiranyweho hiyongereho ‘ivangura’ ndetse no ‘gukoresha ibiyobyabwenge’ mu bihe bitandukanye nubwo we abihakana.
Hejuru y’ibyo kandi, hari umuhanzi Fatakumavuta aherutse gukoraho ikiganiro, nawe ugarukwaho muri dosiye ye.
Abatanze ibirego bahuriye mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abambika isura mbi muri rubanda mu bihe bitandukanye, kandi ko bagiye bataka ariko ijwi ryabo ntiryumvikane.
Hari umwe muri bo usaba ko igihe Fatakumavuta azaba atangiye kuburana mu rubanza, atazavugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Urubanza rwe ruratangira kuburanishwa mu kanya Saa Tatu.
Fatakumavuta yongeye kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo
Iminsi itanu yari ishize Fatakumavuta asabye ko urubanza rwe rwasubikwa kubera ko atari yarabonye Dosiye we n’umunyamategeko we
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa
Fatakumavuta wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, anakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge
Iperereza
rigaragaza ko ibi byaha Fatakumavuta yabikoze binyuze ku muyoboro wa Youtube
ndetse no kuri Twitter (X) ye
TANGA IGITECYEREZO