Ku bufatanye na kompanyi Ericsson isanzwe ikora ibijyanye no kubaka iminara, MTN Rwanda yagaragarije umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ikoranabuhanga, uko igikorwa cyo kuvugurura imiyoboro yayo muri Kigali cyagenze.
Kuri uyu wa mbere ku biro by’umujyi
wa Kigali, ubuyobozi bwa MTN Rwanda, Kompanyi ya Ericsson, Ubuyobozi bw’umujyi
wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ikoranabuhanga bahuriye muri sale
y’umujyi wa Kigali kugira ngo MTN Rwanda ibereke aho ibikorwa bamazemo iminsi
bigeze.
Ni igikorwa MTN Rwanda yari imaze
iminsi ikora hirya no hino mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubanza gucyemura
ibibazo biri mu mujyi wa Kigali hanyuma hagakurikiraho imijyi yunganira Kigali
igendana n’ibindi bice by’icyaro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Gakwerere Eugene ushinzwe Tekenike muri MTN Rwanda, yavuze ko kuva muri 2020
batangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo harimo kubaka iminara mishya
ndetse no kuvugurura ibindi bikoresho bisabwa kugira ngo byakire ikoranabuhanga
rihambaye.
Gakwerere yavuze ko muri icyo gihe
cyose, MTN Rwanda imaze kuvugurura iminara 447 iri muri Kigali gusa. Ati “Uko
Isi ya none yihuta, twebwe nka MTN ndetse n’Igihugu muri rusange nitwe tugomba
guha umusingi iryo koranabuhanga. Twahereye muri Kigali aho tumaze kuvugurura
iminara 447 kugira ngo abakiriya bacu tubahe serivisi zinonze.”
Yavuze kandi ko nta yindi mpamvu ikomeye yatumye bahera muri Kigali ahubwo ari uko 54% by'akoresha telephone na serivisi zigezweho za Telephone bari muri Kigali, ariko bagiye gukomeza kwagura imiyoboro yayo no kuyivugurura kugira ngo barusheho guha serivisi nziza abakiriya hirya no hino mu gihugu.
Gakwerere yavuze ko nyuma yo kwagura
iyi miyoboro, magingo aya ku ijanisha mu mujyi wa Kigali bageze ku kigero cya
99.5% mu kuba hari 'Network' zihuta kandi zigenda neza hanyuma 0.5% bikaba ari
uko hari uduce two mu nkengero za Kigali nka Jabana, Rusororo batari bagerwaho
neza n’iyi serivisi nshya.
Agaruka ku kibazo cyabaho gituma
umuntu ashobora kuguhamagara ntakubone kandi ntacyo telephone yabaye, yavuze ko
“Biterwa n’impamvu eshatu. Iyi miyoboro dukoresha ishobora kugira ikibazo wenda
nk’icyuma kiriho cyagize ikibazo, cyahiye, cyakubiswe n’inkuba, umuriro ubuze.
Bishobora kandi guterwa n’uko ivomo ry’uwo muyoboro habaye ubucucike. Icya
kabiri ni ikibazo cya telephone dukoresha mu gihe ziba zitari ‘updated’ hanyuma
ikindi kikaba iyo umuntu umwe aguhamagaye hari n’undi arimo kuguhamagara
bigahurirana.”
Yavuze kandi ko nyuma y’umujyi wa
Kigali, hagiye gukurikiraho ibice biri hanze ya Kigali aho byibuze mu mwaka wa
2027 hose hazaba hamaze kugera serivisi nshya za MTN kandi zihuta cyane nkuko ubu
muri Kigali ikibazo cya ‘Network’ zigenda nabi cyamaze kuranduranwa n’imizi
yacyo.
Eugene yavuze kandi ko kuvugurura
ibikorwa bya MTN byose ari uguharurira inzira za 5G. Ati “Ntabwo turi kuvugurura
duca amarenga ya 5G ahubwo niyo nzira turi kuganamo na za 6G n’indi miyoboro
uko izagenda iza mu minsi iri imbere.”
Jean Kabandana umuyobozi wa Ericsson
itanga ibikoresho byo kubaka iminara, yavuze ko bamaze imyaka 26 bakorana bya
hafi na MTN mu kubaka iminara kandi ko ibikoresho byo kwakira 5G bihari ndetse
na MTN yamaze kubona uburenganzira bwo kuyikoresha biryo mu minsi itarambiranye
abantu batangira gukoresha 5G.
MTN Rwanda yahaye Certificate umujyi wa Kigali na Minisiteri y'ikoranabuhanga yuko basoje ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro yabo muri Kigali
MTN Rwanda yasoje mu mujyi wa Kigali ibikorwa by'ibanze byo kwitegura umuyoboro wa 5G
Umuyobozi wa Ericsson mu Rwanda yavuze ko biteguye kuba batangira gutanga 5G
Umuyobozi ushinzwe ibya Tekenike muri MTN, Gakwerere Eugene yavuze ko ibi bikorwa byose bigamije kwitegura kwakira imiyoboro igezweho nka 5G
Kanda hano urebe andi mafoto
Photo: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO