Shawntae Harris (Da Brat) wakoze ubukwe n'uwo bahuje igitsina bagasezerana kubana akaramata, ni umuraperikazi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye gukora umuziki mu 1992 ndetse akaba afatwa nk'inkingi ya mwamba mu njyana ya Rap by'umwihariko nk'umwe mu bakobwa bayikoze kuva cyera.
Uretse kuba Da Brat azwiho ubuhanga mu kurapa anazwiho cyane kuba ari aryamana nabo bahuje igitsina bazwi ku izina ryaba 'Lesbian'. Da Brat ntiyigeze yihishira kubijyanye nuko akunda abakobwa bagenzi be dore ko yaramaze igihe kinini akundana n'ikizungerezi Judy Dupart, kuri ubu bakaba bamaze gukora ubukwe.
Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru by'imyidagaduro bitandukanye birimo TMZ, People Magazine n'ibindi, byatangaje ko umuraperikazi Da Brat yahishuye ko yasezeranye n'umukunzi we Judy Dupart kubana akaramata ku itariki 22.02.2022 abicishije kuri Instagram. Iyi couple yakoze ubukwe iri muri couple z'abaryamana bahuje ibitsina zizwi cyane muri Amerika. Da Brat n'ikizungerezi Judy Dupart bakoze ubukwe bari bamaranye imyaka 4 bakundana.
Mu mafoto akurikira ihere ijisho uko byari byifashe ubwo ibizungerezikazi bibiri byasezeranaga kubana akaramata:
TANGA IGITECYEREZO