Icyorezo cya Covid-19 cyabaye umuzi kiba ikiraro cy’ubukene ku baturage bafite ubukungu budafite inkingi zishinze ahafashe. Kuri uyu munsi wa none ni icyorezo gifite amoko arenga 10, inkingo zitagira umubare mu gihe kimaze iminsi 845 kigeze ku Isi. Kuki inkingo zimwe zihenda izindi zikaba ziciriritse? Kuki hatashyizweho urukingo rumwe ku Isi yose
Kwambara agapfukamunwa ntibihagije byonyine, guhana
intera ntabwo bihagije byonyine, gukaraba intoki byonyine ntabwo bihagije ndetse no kwikingiza byonyine ntabwo biyitsindira ahubwo bigabanura ibyago byo kwamburwa ubuzima
nayo, gusa byose bifatanije bishobora kukurokora.
Icyago cya Covid-19 ni icyorezo cyagaragaye bwa mbere
mu mujyi w’ubucuruzi w’u Bushinwa (Wuhan) mu ntara ya Hubei kuwa 17 Ukuboza 2019. Uhereye icyo gihe kugeza uyu munsi wa none icyorezo
kimaze iminsi isaga 845 ni ukuvuga hafi imyaka ibiri n'igice. Kuva iki
icyago cyagera ku Isi benshi babanje kugikerensa gusa byaje kurangira
kibabyariye isosi nk’ibisusa bisanga mu kaga kukavamo biba ingorabahizi.
Magingo aya, nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha icyorezo
cya Covid-19 kizahagararira ndetse nta n'uzi n’uburyo cyacikamo cyangwa ngo
amenye uko cyaje kuko kituye ku Isi amanzangane gusa icyo abahanga bahurizaho
nI uko virusi runaka ishobora kuvuka cyangwa igakura mu buryo runaka bitewe n'uko
isanzure rimeze cyangwa impinduka zarijemo.
Ku rundi ruhande, hari abasesenguzi cyangwa abo twakwita ko bavuga ibintu uko babibona bazwi nk'aba 'Conspiracists' bo bavuga ko iki icyorezo ari umugambi w'abashaka gucuruza ndetse ko ari bo bagena buri kimwe kijyanye n’amabwiriza yo kucyirinda. Uwakunzwe gushyirwa mu majwi cyane ni umuherwa Bill Gates. Igihari ariko ni uko icyorezo ari kibi ndetse na za Leta zikaba zikangurira abaturage bazo kwirinda no kubahiriza ibitangazwa n'inzego zibifite mu nshingano ndetse iki ni nacyo cyakwitwa umuti uhamye.Kugeza uyu munsi wa none mu gihe kigera ku minsi 845 Covid-19 iri ku Isi, hari inkingo z'amoko menshi cyane ko ibihugu by’ibihanganye byose bifite ubwoko bw’inkingo bikoresha ndetse ni nabyo bisagurira inkingo ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere cyane cyane ibyo muri Afrika. Ushobora kwibaza impamvu inkingo zimwe zihenda izindi zigahenduka? Ahanini impamvu ituma izi nkingo zimwe na zimwe zihenda harimo aho zikorerwa hakiyongeraho n'ubudahangarwa bwazo.
Hari n’ibihugu byatereye agati
mu ryinyo biraruca birarumira ku bijyanye n’ingamba ndetse n’ibijyanye n’inkingo
nta muhate byashyizemo. Aha ni naho abapinga cyangwa abatumva kimwe
n’abahangayikishijwe n'iki cyorezo bahera babona ingingo zo kwifashisha mu kugicyerensa.
Icyorezo cyaba gihagaze gute ku Isi?
Kuri uyu munsi abantu bose bigeze kurwara n’abakirwaye ndetse nabo cyahitanye magingo aya baragera kuri 398,334,983, aho muri aba cyahitanye abagera kuri 5,769,631 bangana na 1.44% y'abanduye iki cyorezo bose. Abakize iki cyorezo baragera kuri 317,944,409 bangana na 79.81% by'abakirwaye bose.
Magingo aya abantu bakirwaye iki cyorezo ni 74,620,943 bangana na 18.73% by'abacyanduye
bose hamwe kuva cyagera ku Isi. Iyi mibare yakozwe hagendewe ku makuru yo kuwa 08 Gashyantare 2022. Inkingo
zamamaye cyane ku Isi cyane harimo Pfizer-BioNTech, Moderna na Johnson &
Johnson ndetse n’ibihugu byo muri Africa byinshi ni zo bikoresha.
Ni ibihe bihugu bifite abarwayi benshi ba Covid-19?: Ku Isi ibihugu byagize abarwayi benshi ni; USA, India, Brazil, France na UK
Ni gute
Covid-19 yatije umurindi ikoranabuhanga?
Icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi isa n'aho ihungabanye ndetse benshi ku Isi bisanga bari mu ihurizo ryo kwibaza aho ubuzima buberekeza. Gusa hari abandi bungukiye muri iki cyorezo dore benshi babonye umwanya wo gutekereza no guhimba udushya dutandukanye.
Ahanini
ikoranabuhanga ryakozwe ryari rigamije gufasha abantu birirwaga mu mazu gushaka uko amaramuko yakwiyongera mu gihe abantu hafi ya bose ku Isi bari muri 'Guma mu Rugo'.
Ikoranabuhanga rishingiye ku gucururiza kuri murandasi ryarazamutse, hanazamuka iryo kubika amafaranga no kwirinda kuyahererekanya mu ntoki.
Muri rusange icyorezo cya Covid-19 kiracyahari ndetse kiracyafite
umurindi kuko uko gicogora ari ko amoko yacyo mashya avuka. Kwirinda ni ingenzi
kandi ukazirikana ko uba uri gufasha abandi iyo uri kwirinda ndetse unafasha na Leta y’igihugu cyawe mu gihe wubahiriza amabwiriza yo kwirinda.
TANGA IGITECYEREZO