RFL
Kigali

Puerto Rico: Hatangajwe 40 bazasubira guhatanira ikamba rya Miss World batarimo u Rwanda

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:21/01/2022 22:10
0


Nyuma y'uko irushanwa rya Miss World rihagaritswe ku munsi wo gutangiraho ikamba, abategura iri rushanwa batangaje abakobwa 40 bahize abandi bityo bakaba aribo bagomba gusubira muri Puerto Rico bayobowe na Olivia Yacé uhagarariye Côte d'Ivoire.



Kuva iri rushanwa ryahagarikwa mu buryo butunguranye, nta makuru ahagije ajyanye n'isubukurwa ryayo yigeze ajya hanze, icyari cyizwi ni uko umunsi wa nyuma wo gutanga ikamba wari washyizwe kuwa 16 Werurwe 2022.

Bisabye iminsi igera kuri 28 ngo bimwe bisobanuke. Mu byamaze gusobanuka n'uko abakobwa 40 bahize abandi mu duce tw'irushanwa bagomba kuba bagarutse muri Puerto Rico kuwa 12 Werurwe 2022.

Hanyuma abandi bakobwa 97 barimo Miss Ingabire Grace wari uhagaririye u Rwanda bashimiwe, babwirwa ko ibihe by'ingenzi bagize muri Miss World yabaga ku nshuro ya 70 bizamurikwa mu ijoro ryo guhemba uzaba yegukanye ikamba.

Ucishije amaso mu bakobwa bahagarariye ibihugu byabo bakomeje mu cyiciro cya nyuma, bidatunguranye umukobwa wo muri Côte d'Ivoire yatangajwe mbere y'abandi.

Hanyuma umukobwa uhagaririye Somalia Omar Khadjan agaragara muri 40. Ni ubwa mbere iki gihugu cyari cyitabiriye iri rushanwa ry'ubwiza rikomeye ku Isi.

Ikindi kitarenzwa ingohe ni uko mu bakobwa 40 bahize abandi muri Miss World ya 2021 harimo abakobwa bo muri Afurika umunani aribo uwo muri Côte d'Ivoire, Cameroon, Guinea, Madagascar, Kenya, Somalia, Afurika y’Epfo na Botswana.

Miss World Organization itangaza 40 bahize abandi, Umuyobozi Mukuru Julia Morley yagize ati “Tubabajwe n’uko tutazabasha kubana n'abari bahagaririye ibihugu byabo bose gusa twizera ko hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga tuzabana nabo.”

Nubwo hari ibirimo gusobanuka muri Miss World, hari ibikiri mu rujijo nk’igihe irushanwa ryasubikwaga abatsinze mu byiciro byose by'irushanwa bari baragiye batangazwa uretse mu gace ka ‘multimedia’.

N’ubu muri 40 bageze mu cyciro cya nyuma ntihigeze hatangazwa uwahize abandi muri ako gace.

Ikindi kibazo cy'ingorabahazi abategura Miss world bahuye nacyo, ni umukobwa ukomokoa mu birwa bya Guadeloupe wahagaririye ibirwa bya St Marteen, inteko nshinga Amategeko y'igihugu cya St Marteen bandikiye abategura irushanwa basaba ibisobanuro gusa bahisemo kuruca bararumira kuri iki kibazo.

Hatangajwe abakobwa 40 bazasubira muri Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World 2021 

Olivia Yacé uhagarariye Côte d'Ivoire yahamagawe mbere y’abandi, ashobora gutungurana muri iri rushanwa 

Tariki ya 16 Werurwe 2022, nibwo hazamenyekana Nyampinga w’Isi 

Ingabire Grace wari uhagarariye u Rwanda ntari muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND