Kigali

Chris Brown yise Kyrie Irving intwali nyuma y'uko yanze gufata urukingo rwa Covid-19

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/10/2021 9:50
0


Umuhanzi Chris Brown yerekanye ko ashyigikiye umukinnyi wa Basketball Kyrie Irving wanze gufata urukingo rwa Covid-19 ndetse anamwita intwali ikomeye kuba yarafashe iki cyemezo mu gihe abandi bakomeje kumugayira iki cyemezo gishobora no gutuma atongera gukina.



Kyrie Irving umukinnyi wa Basketball ukomeye muri Amerika ukinira ikipe ya Brooklyn Nets aherutse gutangaza ko yanze gufata urukingo rwa Covid-19 ndetse ko atazigera arufata bitewe n'imyemerere ye. Ibi byateje amagambo menshi mu itangazamakuru ryo muri Amerika kongeraho n'igitutu cy'abayobozi ba NBA bamusabye gufata urukingo cyangwa agahagarara gukina kugeza igihe azarufatira.


Nyuma y'uko ibyamamare bitandukanye birimo Stephen Curry, Shaquille O'Neal, Steve Harvey n'abandi batandukanye banenze ku mugaragaro icyemezo Kyrie Irving yafashe cyo kutazigera yikingiza Covid-19, umuhanzi Chris Brown we yamaze kwerekana ko amushyigikiye nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru Hollywood Life.


Iki kinyamakuru cyavuze ko Chris Brown icyamamare mu muziki akaba kabuhariwe mu kubyina yerekanye ko ashyigikiye Kyrie Irving abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yerekanye ifoto ya Kyrie Irving maze akamwita intwali kuko yafashe icyemezo gikomeye gishobora no kumuvutsa amahirwe yo kongera gukina Basket vuba aha.


Mu magambo Chris Brown yanditse kuri Kyrie Irving yagize ati: ''Dore intwali ya nyayo!!! nshyigikiye umuvandimwe wanjye. Abandi mwese mutakunze umwanzuro we nimujye kubaho ubuzima bwanyu mumwihorere kuko ni amahitamo ye kandi meza cyane. Iteka nzahora inyuma y'abavandimwe banjye''.


Ibi Chris Brown yabitangaje nyuma y'igihe gito avuzeko atizera inkingo za Covid-19 ndetse ko atifuza kuzafata urukingo. Chris Brown kandi yari yaramaze kujya ku rutonde rw'abahanzi leta ya Amerika yihanije nyuma yaho yakanguriraga abafana be kudafata urukingo rwaa Corona Virus nkuko ikinyamakuru People Magazine cyabitangaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND