Sheryl Lee Ralph, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi yasangije abanya-Amerika impamvu we n’umugabo we wari Senateri wa Pennsylvania Vincent Highes batigeze baba hamwe mu nzu imwe, nubwo bamaranye imyaka 20 mu mubano w’ubutwari nk'umugano n'umugore.
Ibi byakomeje gutangaza abantu ukuntu umugabo n'umugore batabana mu nzu imwe ariko bakamarana imyaka 20 bataratandukana. Mu kiganiro na People, Sheryl yavuze ko impamvu y’uko batabana ari uko buri wese afite ubuzima bwe bwite n’umwuga we bwite.
Yagize ati: "Afite ubuzima bwe. Nanjye mfite ubuzima bwanjye. Afite umwuga we w’ukuri, nanjye mfite uwanjye. Afite urumuri rwe, nanjye mfite urumuri rwanjye. Ntiyibanda kuri njye ngo arebe ibijyanye n’ubukire cyangwa ikindi kintu, ahubwo arakora ibye. Nanjye nkakora ibyanjye".
Yakomeje agira ati: "Iyo ngiye kumureba, nishimira kumubona, cyaba ari igihe cyo kugenda nkamusezeraho. Ubuzima buragenda neza". Yaboneyeho no kurarika abantu ko bafite yubire y'imyaka 20 bamaze babana avuga ko hari n'abatajya barenza imyaka 2 babana ariko bo bamaze 20.
Nubwo batabana mu nzu imwe, ariko babasha kubana mu mahoro no gushyigikirana mu buryo bwiza. Ibi byerekana ko urukundo rudaterwa gusa no kubana mu nzu imwe, ahubwo kuzirikana ubuzima bw'umuntu ku giti cye n'icyizere cyubaka umubano wubakiye ku byiza bya buri wese.
Sheryl Lee Ralph n'umugano we Vincent Highes, buri wese aba ukwe ariko umuryongo n'urugo bigakomeza
TANGA IGITECYEREZO