RFL
Kigali

Volleyball: Ikirego cya Nigeria ku Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil cyatumye umukino rwagombaga gukina na Senegal usubikwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/09/2021 19:48
0


Bitunguranye umukino wa nyuma mu itsinda A wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore kiri kubera muri Kigali Arena, wasubitswe nyuma y’uko Nigeria itanze ikirego ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil kandi baranakiniye icyo gihugu.



U Rwanda rwagombaga gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, mu mukino wagombaga gutangira saa Kumi n’ebyiri za Kigali, wasubitswe nyuma y’uko Nigeria ireze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino batsinzwemo amaseti 3-1, kandi aba bakinnyi baranakiniye Brazil.

Tariki ya 12 Nzeri 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatsinze iya Maroc amaseti 3-1, mu mukino w’umunsi wa mbere muri iri rushanwa. Undi mukino u Rwanda  rwakinnye rukitwara neza cyane ni uwo rwatsinzemo Nigeria amaseti 3-0. Nigeria ntiyanyuzwe no gutsindwa ari nayo mpamvu yahise irega u Rwanda.

Ku mugorona w'uyu wa Kane ni bwo u Rwanda rwari gucakirana na Senegal, gusa uyu mukino wahise usubikwa nyuma y'uko Nigeria itanze ikirego mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika ‘CAVB’ ivuga ko u Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil banakiniye icyo gihugu (Brazil).

Senegal n’u Rwanda bagombaga gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda A, bagereye ku kibuga igihe ndetse batangira kwishyushya nk’ibisanzwe, igihe umukino wagombaga gutangira ntiwatangiye, ahubwo nyuma ni bwo abari bashinzwe uyu mukino batangaje ko utakibaye, usubitswe.

Nyuma CAVB yasohoye itangazo ivuga ko umukino usubitswe kubera impamvu ziri tekinike, gusa amakuru InyaRwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y'iyi kipe, yavuze ko uyu mukino wasubitswe kubera ikirego cya Nigeria yareze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil). Iyi mpuzamashyirahamwe yatangaje ko undi mwanzuro urebana n’uyu mukino bazawumenyeshwa mu rindi tangazo.

U Rwanda rwitabaje abakobwa Bane bakomoka muri Brazil kugira ngo barufashe muri iri rushanwa, gusa amakuru InyaRwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y'iyi kipe, avuga ko Nigeria yigiza nkana kuko aba bakinnyi nta kindi gihugu bigeze bakinira.

U Rwanda rwamaze kubona itike ya ½ mu gikombe cya Afurika muri Volleyball, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, harimo uwo yatsinzemo Maroc amaseti 3-1, runatsinda Nigeria amaseti 3-0.

Amakipe yombi yari yamaze kwitegura gukina

Abafana bari babukereye biteguye kwihera ijisho uyu mukino

U Rwanda rwatsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino wa mbere mu itsinda A


Nigeria yareze u Rwanda bituma umukino w'u Rwanda na Senegal usubikwa


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND