Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage baturanye na rwo kugira ngo bajye babasha kubona serivisi z’ubuvuzi zibahendukiye.
Abaturage
bamaze kwishyurirwa mituweli ni abatishoboye batuye mu Kagari ka Nzove,
Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge ari na ho uru ruganda rukorera.
Ubwisungane mu kwivuza bwishyuriwe aba baturage ni ubw’umwaka wa 2021/22.
Mu
rwego rwo kugira impinduka zigera ku batishoboye baturanye n’uru ruganda
n’abandi muri rusange hashize imyaka irenga itatu rwiyemeje ko buri mwaka
ruzajya rwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage basaga 1350.
Umuyobozi
Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko mu ntego z’uru ruganda
nubwo rukora ubucuruzi harimo no guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati
“SKOL si uruganda ruri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo ruri hano no mu
rwego rwo kwita ku bijyanye n’imibereho y’abarukorera ndetse n’abanyarwanda
muri rusange. Kuva SKOL yatangizwa, yafashije kandi ishora imari mu baturage
baturanye n’uruganda mu byiciro bitandukanye haba mu kubaha akazi, 60%
by’abakozi bacu baturuka aha, gutanga imyambaro y’ishuri ku bana biga mu ishuri
ribanza rya Nzove, gutanga umuceri mu gihe cya COVID-19 n’ibindi byinshi”.
Yakomeje
avuga ko bahisemo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari
ingenzi. Ati “Twemera ko kugira ubuzima bwiza ari ingenzi cyane kuko bifasha
abantu gukora neza bakabasha kwihahira n’imiryango yabo no kwiteza imbere mu
bijyanye n’ubukungu, ibintu bituma habaho n’iterambere ry’igihugu”.
TANGA IGITECYEREZO