Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, mu nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo, habereye umuhango ukomeye wo guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.
Aya marushanwa yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, akaba
yaritabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri baturutse mu nzego zitandukanye
zirimo iza Leta, abikorera, amadini, za kaminuza, imiryango ya sosiyete
sivile n’abandi banyacyubahiro.
Uyu ni umwaka wa gatatu
aya marushanwa abaye, akaba yaritabiriwe n’abanyeshuri 704 baturutse mu mashuri
makuru na za kaminuza zo hirya no hino mu gihugu. Intego nyamukuru, ni
ugushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika, cyane cyane muri iki
gihe ikoranabuhanga rigenda ritwara umwanya w’abasore n’inkumi.
Abanyeshuri b’indashyikirwa
bahawe ibihembo bifatika
Muri uyu muhango, hahembwe abanyeshuri 20 ba mbere barushije abandi ubuhanga n’umuhate mu gusoma no kwandika ibitabo. Uwa mbere yabaye Edwin Chancelin Nahimana, wiga mu ishami ry’Ubukungu mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), wahawe igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Yakurikiwe na Reverien Bintunimana wo muri East Africa University Rwanda ishami rya Nyagatare, na Sibomana Shema Elysee wo muri INES Ruhengeri. Abandi banyeshuri 17 basigaye na bo bahawe ibihembo bitandukanye bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.
Kaminuza Yigenga ya
Kigali iyoboye izindi mu gufasha abanyeshuri
Kaminuza Yigenga ya Kigali niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kugaragaza ko ishyigikiye umuco wo gusoma no kwandika. Ibi ntibikesha gusa kuba yaratanze abanyeshuri batsinze ku manota ya mbere, ahubwo yanashimiwe nk’umuterankunga mukuru w’aya marushanwa.
ULK yaguze
ibitabo byinshi byifashishijwe n’abanyeshuri, inahabwa ishimwe nk’ikigo cyagize
uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’irushanwa. Ku mwanya wa kabiri haje
INES Ruhengeri, naho Kaminuza ya University of Kigali na RP Karongi zanganyije
ku mwanya wa gatatu.
Prof. Rwigamba Balinda, washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wayo, yagaragaje ishema batewe no gufasha abanyeshuri babo kwitegura aya marushanwa.
Yagize ati: “Abanyeshuri bacu twabateguriye ibikenewe byose bibafasha muri aya
marushanwa. Ibyo birimo ibitabo, amafunguro, itumanaho n’ingendo. Umuco wo
gusoma ni mwiza, turashimira uu rugaga rufasha abanyeshuri kandi rukabakundisha gusoma. Rwosee tuzakomeza gukorana, kugira ngo u Rwanda rwacu rurangwe no kugira abahanga basobanukiwe no kwandika no gusoma ibyo bazi neza.”
Hamuritswe igitabo gishya
Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo kumurika igitabo gishya cyanditswe na Hategekimana Richard, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. Icyo gitabo cyitwa “Rwanda’s Path to the Polls: Elections in a Nation Rebirth.”
Ni igitabo
cyashimwe n’abitabiriye uyu muhango, barimo Komisiyo y’Igihugu
y’Amatora, bashimye uburyo gikubiyemo amakuru y’ingenzi ku miyoborere myiza
n’imitegurire y’amatora mu Rwanda, ibyatumye banakigura ku bwinshi.
Hategekimana Richard akomoza ku mpamvu yamuteye kwandika iki gitabo, yagize ati: "Ni ugutanga
umusanzu mu kumenyekanisha demokarasi yo mu Rwanda, kugira ngo bagashakabuhake
ntibakaze ngo birirwe bandika nabi ku gihugu cyacu.”
Kubyutsa umuco wo gusoma
no kwandika mu rubyiruko
Mu biganiro byakurikiye uyu muhango, abitabiriye bashimangiye ko umuco wo gusoma no kwandika ukwiye gushyigikirwa by’umwihariko mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza.
Hategekimana yavuze ko ayo marushanwa agamije gufasha abanyeshuri kugira inyota
yo gusoma no kwandika, kandi ko atari igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari
igikorwa cy’iterambere rirambye ry’ubwenge bw’igihugu. Ati: “Ku Isi hose,
gusoma no kwandika bifite agaciro gakomeye kuko ubwenge bwinshi buturuka mu byo
umuntu yasomye.”
Abanyeshuri bahawe
ibihembo bashimye
Edwin Chancelin Nahimana,
watwaye igihembo nyamukuru, yavuze ko yishimiye bikomeye ibihembo yahawe, avuga ko bimwongereye imbaraga zo gukunda gusoma no kwandika. Ati: “Ndishimye, ndashimira ubuyobozi bwa kaminuza yacu ikomeje
kudufasha kubona ibitabo byinshi byo gusoma no kudufasha muri byose kugira ngo
tubashe guhiga abandi tuba turi kumwe mu irushanwa.”
Urugaga rw’Abanditsi
rwiyemeje gukomeza kwesa imihigo
Ubuyobozi bw’Urugaga
rw’Abanditsi bwatangaje ko iki gikorwa kigiye gukomeza, kandi ko hatangiye
imyiteguro y’icyiciro cya kane. Bwasabye ko n’izindi kaminuza zitabira ku
bwinshi, ndetse bushimira abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma uyu
mushinga ugera ku ntego zawo. Abanyeshuri na bo batangaje ko aya marushanwa
yabafashije kunguka ubumenyi butuma bakunda gusoma no kwandika kurushaho,
ibintu bizabaherekeza mu buzima bwabo bwose.
Aba ni bo banyeshuri 20 ba mbere babaye indashyikirwa mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo
TANGA IGITECYEREZO