Shimwa Akaliza Gaella, umwana muto uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yitwa 'Humura,' igamije guhumuriza abantu bababaye, ababwira ko Imana ibakunda kandi ejo ari heza.
Umwe mu baramyi bato kandi b’abanyempano u Rwanda rwibitseho, Shimwa Akaliza Gaella w’imyaka 10 usanzwe ari n'umuririmbyi muri korali Injili Bora, ashyize ahagaragara iyi ndirimbo, nyuma y'igihe gito atumiwe ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cy'urwenya kizwi nka “Gen-z Comedy” cyabaye ku ya 20 Gashyantare 2025, aho yaganirije urubyiruko iby'urugendo rwe n’indoto afite mu mwuga akora.
Christian Abayisenga, umuyobozi wa Holy Room Group ifasha uyu muhanzikazi, yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo igamije
guhumuriza abantu bababaye 'ababwira ko Imana ibakunda, ibitayeho kandi ejo ari heza.'
Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo nshya Akaliza yise 'Humura' aragira ati: "Humura kandi uhumurize umutima, yakuremye ifite umugambi. Nubwo uyu munsi bwije, uhumure ejo buzacya iragukunda."
Iyi ndirimbo yamaze kugera ku muyoboro wa YouTube wa Shimwa Akaliza Gaella ndetse no ku zindi mbuga zose z'umuziki. Mu masaha macye imaze igeze hanze, imaze kurebwa n'abakabakaba ibihumbi 7.
Akaliza yaherukaga gushyira hanze iyitwa ‘Akira amashimwe’ yakunzwe na benshi aho ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 171 mu mezi abiri gusa.
Muri iyi ndirimbo,
Akaliza azamura amashimwe y'abo Imana yahaye agakiza, abo yahaye urubyaro, abo
yakijije indwara, abo yahaye kwiga bagatsinda, abo yarinze bakabasha gusoza
umwaka wa 2024, n'abo Imana yarinze guseba mu maso y'ababahigaga.
Uyu mwana ukiri muto mu
myaka akagira impano idasanzwe, yamenyekanye asubiramo indirimbo z’abandi
bahanzi mbere y’uko atangira gukora umuziki we.
Inyinshi mu ndirimbo
yakoze ni iz'abandi yabaga yasubiyemo (Cover). Indirimbo zose yakoze ziri kuri
shene ye ya Youtube yitwa Shimwa Akaliza Gäella, hakaba hariho n'ijambo
ry'Imana abwiriza kuko asanzwe ari n'umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu. Hejuru
y'ibyo, Akaliza ni n'umuririmbyi muri korali yitwa Injili Bora ikorera umurimo
muri EPR Gikondo/Karugira.
Shimwa Akaliza Gaella
avuka mu muryango w'abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe
be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y'amavuko, atangira
kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya
mbere afite imyaka 6.
Ababyeyi ba Akaliza
Gaella bamwifuriza "kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca
bugufi". Arakataje mu muziki aho akomeje gushyira hanze
indirimbo zikora ku mitima ya benshi.
Akaliza Gaella w'imyaka 10 yashyize hanze indirimbo nshya
Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yatunganijwe na Musinga
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya bugamije guhoza imitima y'abababaye
Ari mu baramyi bato ariko batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO