RURA
Kigali

Kunganya kwa Arsenal umutoza yabigeretse ku misifurire

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/04/2025 8:45
0


Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, ntiyihanganiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Everton igitego 1-1, aho yavuze ko penaliti yahawe iyi kipe yo mu mujyi wa Liverpool itari ikwiye na gato.



Uyu mukino wabereye kuri Goodison Park ku wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi agabanye amanota, gusa uko penaliti ya Everton yabonetse ni byo byateje impagarara.

Penaliti yatsinzwe na Iliman Ndiaye nyuma y’uko Myles Lewis-Skelly wa Arsenal asunitse Jack Harrison mu rubuga rw’amahina. Umusifuzi Darren England yahise yerekana ku izamu, naho VAR yemeza ko koko ari penaliti.

Ariko Arteta ntiyigeze abyemera. Yagize ati "Nayirebye inshuro 15, sinigeze mbona ari penaliti. Twari dufite umukino neza, dushaka gukomeza kubarusha mu gice cya kabiri, ariko umusifuzi atanga penaliti itari ngombwa. Ni icyemezo kidakwiriye rwose."

Arteta yanavuze ko Arsenal yakoze amakosa menshi atari ngombwa yatumye Everton ibona amahirwe yo kwishyura.

"Twabahaye imipira y’imiterekano myinshi (coup-franc), kandi ni cyo bazi gukora neza. Uretse iyo penaliti, nta kindi bigeze badukoraho."

Ku ruhande rwa Everton, umutoza David Moyes yavuze ko atigeze areba uko byagenze. Yagize ati "Sinayirebye na rimwe, sinavuga niba ari penaliti cyangwa atari yo."

Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal ishyirwa mu mazi abira mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League, aho Liverpool isabwa amanota 11 gusa mu mikino 8 isigaye kugira ngo yegukane igikombe.

Arsenal yaguye miswi na Everton 1-1 kuri uyu wa Gatandatu

Umutoza wa Arsenal yanenze uburyo penality yabonetsemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND