RFL
Kigali

Tokyo 2020: Umwongereza wari wizeye kwegukana umudali yasutse amarira nyuma yo kuva mu irushanwa adakinnye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2021 13:33
0


Umwongereza wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku maguru cyane cyane muri metero 200, Adam Gemili yasutse amarira nyuma yo kudakina isiganwa yari yiteguye kwegukanamo umudali, kubera imvune yagize habura amasegonda macye ngo irushanwa ritangire.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, ubwo Adam Gemili yiteguraga gusiganwa ku ntera ya metero 200 yari yizeyemo kwegukana umudali mu mikino Olempike 2020, yagize imvune ku kagombambari bituma ava mu irushanwa.

Yari iminota micye cyane yari isigaye kugira ngo irushanwa ritangire, ubwo yiteguraga gusiganwa akora imyitozo micye, mu buryo butunguranye Adam yahise avunika yicara hasi iminota ibiri nyuma asohoka hanze, ava mu irushanwa atyo.

Uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko wibitseho imidali itandukanye mu marushanwa yitabiriye, yababajwe cyane n’ibyamubayeho kuko yari yiteguye gukora amateka akegukana umudali wa mbere mu mikino Olempike, maze amarira amutemba ku matama.

Mu marira menshi, aganira na BBC nyuma yo kuva mu irushanwa adakinnye, Adam yagize ati “Ndababaye cyane, habura gato gusa ngo irushanwa ritangire ngahita mvunika?.......”.

Adam yahise yubika umutwe hasi ariruhutsa, akomeza agira ati”Navunitse, ubu ndumva ububabare, nari nakomeje kugerageza kwihagararaho ariko byanze”.

“Ntabwo nari mbyiteze, siko nari mbyiteze rwose, nari niteguye kujya mu irushanwa ngatsinda, nkegukana umudali”.

Adam witabiriye imikino Olempike 2016 yabereye i Rio muri Brazil, yabuze amahirwe yo kwegukana umudali wa Bronze ku isegonda rya nyuma kuko ariho yasigiwe, wari no kuba umudali we wa mbere mu mikino Olempike yegukanye, ariko amahirwe ntiyamusekera.

Adam Ahmed Gemili umenyerewe cyane mu kwiruka metero 200, yegukanye irushanwa ry’u Burayi mu 2014 mu kwiruka metero 200, mu 2017 yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’Isi, ndetse yanegukanye shampiyona y’Isi mu bakiri bato mu kwiruka metero 100 mu 2012.

Adam yavunitse mbere y'isiganwa arimo yitoza


Adam yababajwe n'imvune yagize mbere y'uko atangira irushanwa yari yizeyemo intsinzi


Adam yahise ava mu irushanwa adakinnye

Adam asanzwe amenyerewe kwiruka metero 200






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND