Urubanza rwari rutegerejwe cyane ku baganga bavuraga nyakwigendera Diego Maradona rwatangiye mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires.
Aba baganga baregwa kuba baragize uruhare mu
rupfu rw’icyamamare cy’umupira w’amaguru, aho bashinjwa uburangare bwatumye
atabagwa igihe yagize ikibazo cy’umutima mu 2020.
Maradona yapfuye afite imyaka 60, ubwo yari
iwe mu rugo nyuma yo kubagwa igice cy’ubwonko cyari cyuzuyemo amaraso.
Abashinjacyaha bavuga ko abaganga bari bashinzwe kumwitaho batagaragaje
ubwitange bukenewe, bityo urupfu rwe rukaba rwarashoboraga kwirindwa.
Icyakora, abaregwa bavuga ko Maradona ubwe
yari yanze gukomeza kuvurwa kandi ko yagombaga kuguma mu bitaro igihe kirekire
kugira ngo akurikiranwe neza. Nubwo ibyo bivugwa, ubushinjacyaha buhamya ko aba
baganga batatanze ubufasha bukwiye, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku buzima
bwa Maradona.
Abaregwa ni umuganga w’indwara z’ubwonko,
umuganga w’indwara zo mu mutwe, umuganga ushinzwe kwita ku barwayi, umukozi
ushinzwe gukurikirana abaganga, ndetse n’umuforomokazi wararaga irondo. Aba
bose baregwa icyaha cyo "kwica ku bushake" (homicide with
possible intent), aho bashobora gufungwa hagati y’imyaka umunani na 25 mu
gihe bahamijwe icyaha.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko buzagaragaza
ibimenyetso bikomeye byerekana ko aba baganga batakoze akazi kabo uko bikwiye,
ahubwo bagashyira ubuzima bwa Maradona mu kaga.
Urubanza rurimo abatangabuhamya barenga 100,
rukazamara amezi menshi kugeza muri Nyakanga. Ibi byerekana uburemere bw’iki kibazo
mu mateka y’umupira w’amaguru, cyane ko Maradona yari umuntu ukomeye mu gihugu
cye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Diego Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi
beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Yafashije Argentine kwegukana
igikombe cy’isi mu 1986, atsinda igitego cyamamaye ubwo yatsindishaga ikiganza "Ikiganza
cy’Imana" ku mukino wa ¼ kirangiza bakina n’u Bwongereza.
Nubwo yari umunyabigwi mu kibuga, Maradona
yagize ibibazo bikomeye byatewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, byanatumye ahagarikwa
gukina mu 1991 nyuma yo gufatwa yakoresheje kokayine. Urupfu rwe rwashenguye isi
y’umupira w’amaguru, cyane cyane muri Argentine, aho ibihumbi by’abakunzi be
bamaze amasaha menshi bashaka gusezera ku murambo we waruhukiye muri
Perezidansi y’iki gihugu.
Abaganga bavuraga Diego Maradon bari gushinjwa kuba baragize uburangare bikarangira apfuye
Diego Maladona ni umwe mu banyabigwi ikipe y'igihugu ya Argentina yagize
Diego Maradona yamamaye ku gitego yatsindishije ikiganza ubwo bakinaga n'u Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO