RFL
Kigali

Canal+ yadabagije abafatabuguzi bayo iborohereza kuzakurikira irushanwa rya Basketball Africa League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2021 19:38
0


Ikigo gishinzwe gucuza amashusho Canal+ cyadabagije abafatabuguzi bacyo, kiborohereza kuzakurikira irushanwa nyafurika rya Basketball ‘BAL’ rizakinirwa muri Kigali Arena guhera tariki ya 16 Gicurasi 2021.



Buri mufatabuguzi wa Canal+ ufite Bouquet yitwa IKAZE igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 (5000Frws) azakurikira neza imikino yose ya BAL izanyura kuri channel ya CANAL SPORT1.

Ibi bikubiye muri gahunda yo gukomeza kudabagiza no gufata neza abafatabuguzi ba Canal+ nkuko biri mu ntego zayo.

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua, mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ko iki kigo aricyo kizerekana irushanwa rya BAL 2021, YAVUZE KO umufatabuguzi wa Canal+ ufite Bouquet ya IKAZE azakurikira iri irushanwa.

Yagize ati”Umufatabuguzi wa CANAL+ ufite Bouquet yitwa IKAZE igura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda, azakurikira imikino yose ya BAL 2021, kuri channel ya CANAL SPORT1”.

Irushanwa rya BAL rizatangira gukinwa ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, ikazabera muri Kigali Arena, yose ikazajya itambuka kuri CANAL+ KURI Channel ya CANAL SPORT1.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 yo muri Afurika kandi yabikoreye, arimo na Patriots BBC yo mu Rwanda.

Uko amatsinda ahagaze:

Itsinda A: US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria), Patriots BBC (Rwanda) na GNBC (Madagascar)

Itsinda B: Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun)

Itsinda C: Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozabique) na GS Pétroliers (Algeria)

Iri rushanwa rizakinwa iminsi 14, rizasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Sophie umuyobozi wa CANAL+ mu Rwanda avuga ko buri mufatabuguzi ufite Bouquet igura ibihumbi bitanu by'amanyarwanda azakurikira irushanwa rya BAL 2021

CANAL+ izerekana imikino yose y'irushanwa rya BAL 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND