RFL
Kigali

Ni inde uzashyirwa mu kirango cya NBA hagati ya Kobe Bryant na Michael Jordan?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/03/2021 16:53
0


Bikomeje gukurura impaka ndende hagati y'impande zitandukanye k'uzashyirwa ku kirango cya NBA, hagati y'abanyabigwi babiri muri iyi shampiyona ya Basketball ikundwa kurusha izindi ku Isi, Michael Jordan na nyakwigendera Kobe Bryant.



Nyuma yuko hatanzwe igitekerezo ko ikirango cya NBA cyahindurwa, abakinnyi, abatoza ndetse n'abakunzi ba NBA, ntibavuga rumwe k'uzasimbura Jerry West ku kirango cy'iyi shampiyona.

Nyuma y'urupfu rwa Kobe Bryant wahitanwe n'impanuka ya Kajugujugu yabaye mu ntangiriro za 2020, hatanzwe ibitekerezo byinshi bisaba ko ifoto ye yasimbura iya Jerry West mu kirango cya NBA.

Mu cyumweru gishize, Kyrie Irving ukinira Brooklyn Nets, yatangaje ko Kobe agomba kujya mu kiranga ntego cya NBA uko byagenda kose.

Yagize ati"Bigomba kubaho, njye ntabwo nita ku byo bavuga".

Gusa ntabwo bose bahuza mu bitekerezo byabo kuko buri wese atanga ikinyuranye n'icya mugenzi we.

Umutoza wa Philadelphia 76ers, Doc Rivers yagize ati:"Ikirango nigihindurwa, hagomba kujyamo Michael Jordan. Impinduka zibaho mu gihe ibyari bisanzwe bavumbuye ko bitakijyanye".

"Gusa Jerry West akwiye kuguma mu kirango cya NBA, mbona ntacyo bitwaye".

Abayobora NBA ntacyo baratangaza ku gusimbuza ifoto igomba kujya mu kirango cy'iri rushanwa, hakaba hagikoreshwa ikirangon kirimo ifoto ya Jerry West.

Benshi bifuje ko ikirango cya NBA cyahinduka ifoto ya Jerry West igasimburwa n'iya Kobe Bryant

Benshi bifuza ko ifoto ya Kobe yakoreshwa mu kirango cya NBA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND