RFL
Kigali

Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu ijonjora rya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/02/2021 9:48
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagabo y'umukino wa Basketball yatangiye itsindwa umukino wa mbere mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike ya Afro-Basket 2021 izabera muri Kigali Arena, aho yatsinzwe na Mali amanota 76-51.



Iyi mikino iri kubera mu mujyi wa Monastir mu gihugu cya Tunisia, aho mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, u Rwanda rwatangiraga imikino y'ijonjora rya kabiri nyuma y'imyiteguro bari bamazemo iminsi, banakina imikino ya gicuti yose batsinzwe.

Nubundi nkuko byagenze mu mukino wahuje ibi bihugu mu ijonjora rya mbere ryabereye i Kigali, Mali yongeye gutsinda u Rwanda, irurusha amanota 25 mu mukino utari woroshye.

Mali yarushije u Rwanda mu duce dutatu tw'umukino, byagaragaraga ko iri hejuru cyane ndetse iza no gutsinda umukino, nyuma yaho agace ka mbere yagatsinze ku manota 17-12, mu gihe yongeye gutsinda aka kabiri 19-11, inatsinda aka gatatu 26-14, mu gihe agace ka kane ari nako ka nyuma karangiye amakipe yombi anganya amanota 14.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe amanota 76-51.

Kaje Elie yitwaye neza ku ruhande rw'u Rwanda kuko yatsinze amanota 13 muri uyu mukino.

U Rwanda ruri gukina iyi mikino, gusa rwo rufite itike yo kuzakina irushanwa rya Afro-Basket 2021 ruzakira.

Undi mukino wabaye wo muri iri tsinda, Nigeria yatsinze Sudan y’Epfo amanota 75-70.

Uko imikino iteganyije kuri uyu wa Kane tariki 18-02-2021:

Rwanda-Nigeria (Salle Mohamed Mzali-14h00)

Mali-South Sudan (Salle Mohamed Mzali-17h00)

U Rwanda rwongeye gutsindwa na Mali ku nshuro ya kabiri rwikurikiranya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND