Kigali

MTN Group yahaye AU Miliyoni $25 zizakoreshwa mu kugura inkingo za Covid-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/01/2021 17:25
0


MTN Group ni ikigo cy’itumanaho gikomeye muri Africa aho kiri hafi mu bihugu byose bigize uyu mugabane. Kuri iyi nshuro yatanze agera kuri Miliyoni $25 mu Muryango wa Afrika Yunze Ubumwe (African Union/AU), zizakoreshwa mu kugura inkingo za Covid-19. Aya mafaranga yatanzwe uyashyize mu manyarwanda, ni hafi Miliyari 25.



Kuwa 27 Mutarama 2021 ni bwo ikigo cy’itumanaho cya MTN Group kibaze kuba ubukombe muri Africa cyatangaje ko kiyemeje kuzatanga amafaranga mu gushaka inkingo za Covid-19, aya mafaranga akaba yashyizwe mu Muryango wa Africa Union (AU). Aya mafaranga akaba aje gutera ingabo mu bitugu ikigo gishinzwe kurwanya indwara n’ibiza muri gahunda yo guhashya icyorezo Covid-19 (Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC)).


Ralph Mupita Perezida akana na CEO wa MTN Group

Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yagize ati ”Ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ntabwo zari zitezwe kandi zazambije byinshi. Ibigo byigenga ndetse n’ibya za leta birasabwa ubufatanye muri uru rugamba rwo gutsinda iki cyorezo ndetse no kuzanzamura imibereho ya muntu n’ubukungu ku mugabane wacu ndetse n’imiryango yacu muri rusange”.

Muri iyi gahunda yo kugura inkingo ahanini irareba abanyamuryango ba AU n’u Rwanda rurimo. Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda mu kugaragaza amarangamutima ye yagize ati: ”Iyi ntangiriro ya MTN yo gutanga ubufasha mu kugura inkingo ni inyamibwa". 

"Iki cyorezo cyazambije byinshi cyane mu gisata cy’ubukungu ari nabyo ahanini bituma ubuzima butamera neza bukajya mukaga. Iki ni cyo gihe cy’ubufatanye hagati y’bigo byigenga n’ibya leta. Ndizera ko iki gikorwa cya MTN kizatera ishyaka n’ibindi bigo byigenga byo muri Africa gutera inkunga iki gikorwa cyo kugura imiti bityo bikoroha kubona imiti ikwira Africa”.


Dr. Ngamije Daniel Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda arashimira cyana MTN

Ku rundi ruhande, MTN Rwanda kuva mu ntangiriro z'iyaduka rya Covid-19 yagiye igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byose bigamije gucogoza Covid-19. Kuri iyi nshuro yafashe iya mbere mu gutera inkunga umushinga wo gushaka urukingo.

MTN Rwanda mu minsi yashize yatangajeko yatanze agera kuri miliyoni 50 mu bikorwa byo kurwanya Covid-19. Iyi nkunga ya MTN Rwanda yanyujijwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, ikoreshwa mu kugura ibikoresho byo kongera umwuka.


Umuyobozi mukuri wa MTN mu Rwanda, Mitwa Ng’ambi yagize ati “Dutewe ishema no kuba turi abanyarwamuryngo ba MTN Group, ikaba igiye gufasha umugabane wa Africa mu guhangana n’iki cyorezo. MTN yagize uruhare runini mu mwaka ushize mu guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19, gusa ntabwo iki cyorezo kirarangira ari nayo mpamvu n'ubu tukiri gukora ibishoboka.

Turi gutekereza cyane uburyo bwakoreshwa tugakomeza kuba hamwe n’abaturage tukivana kuri iyi ngoyi ya Covid-19. Uko kwirinda bigenda bisigasirwa tuzagomeza gutanga ibyuma bizahura ababuze umwuka, mu gihe tugitegereje urukingo”.

Muri ibi bikorwa MTN Rwanda yakoze byose byo gutanga inkunga mu kurwanya Covid-19 ibinyujije muri RBC, mu kuyishimira, Dr Sabin Nsabimana uyobora RBC yagize ati ”Turashimira MTN Rwanda byimazeyo kudutera ingabo mu bitugu muri iki gikorwa cyo kurwanya Covid-19, by’umwihariko mu gikorwa cyo kuzahura ababuze umwuka yarahabaye kandi byarokoye ubuzima bwa benshi”.

Nk’ikigo cy’ikoranabuhanga, MTN Rwanda yatanze imiyoboro y’ubuntu ikoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye na Covid-19. Mitwa Ng'ambi Kaemba ati ”Ubufasha bwacu buzakomeza mu gihe iki cyorezo cyazakomeza. Dufite intego yo gukomeza kuba hafi abakiriya bacu ndetse na rubanda rugali mu kibazo icyo aricyo cyose”.


Mitwa Ng'ambi Kaemba Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND