RFL
Kigali

CHAN 2020: Amavubi yaguye miswi na Maroc! Umukino wa Togo uzaba ufite umwihariko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2021 20:47
1


Mu mukino Maroc yarushije u Rwanda mu minota 90 y'umukino, warangiye ibihugu byombi biguye miswi 0-0, bituma umukino wa nyuma wo muri iri tsiza Amavubi azakina na Togo uzaba ari indya nkurye kuko amahitamo azaba ari ugutsinda kugira ngo akomeze muri 1/4.



Uyu mukino wabereye kuri Stade de Reunification y'i Douala, wasifuwe na Ahmad wo mu birwa bya Maurice wari hagati mu kibuga.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Maroc igaragaza ko ifite inyota yo gufungura vamazamu hakiri kare cyane, igerageza gusatirav izamu ry'u Rwanda, ibona imipira y'imiterekano myinshi ariko ntibayibyaza umusaruro.

Ishusho y'iminota 45 y'igice cya mbere yagaragaje ko intego z'ikipe y'igihugu Amavubi kwari ukugarira cyane kurusha gusatira, bagacurira kuri counter attacks, kuko basigaga rutahizamu Sugira Ernest imbere wenyine abandi bagakina cyane bacunga izamu ry'Amavubi.

Ku munota wa 5 Maroc yabonye Coup Franc ku ikosa ryakozwe na Savio Nshuti ariko umupira utewe ntiwatanga umusaruro, nyuma y'iminota itatu, aba barabu bongeye babona indi Coup Franc nayo yari hafi y'izamu ry'u Rwanda ku ikosa ryakozwe na Kalisa Rachid ariko nayo ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 10 nibwo bwa mbere u Rwanda rwageze mu rubuga rw'amahina rwa Maroc ariko amahirwe Sugira Ernest na Muhadjiri bagerageje ntiyabahira.

ku munota wa 17 Maroc yabonye koruneri ya mbere muri uyu mukino, ariko ntiyagize icyo itanga.

Ku munota wa 25 Amavubi yatangiye kugerageza guhererekanya  neza mu kibuga hagati ashaka urubuga rw'amahina rwa Maroc.

Ku munota wa 35 Muhadjiri hakizimana yateye ishoti rikomeye mu buryo butunguranye ariko umunyezamu wa Maroc arasimbuka awushyira muri koruneri, ari nayo ya mbere yari ibonetse ku ruhande rw'Amavubi.

Ku munota wa 39 Amavubi yabonye Coup Franc nziza ku ikosa ryakorewe Jacques Tuyisenge, ariko ntiyabyajwe umusaruro.

Maroc yakomeje gukina isatira, ariko iminota 45 y'igice cya mbere irangira nta kipe irungurutse mu izamu ry'indi, umusifuzi yongeraho umunota umwe ariko nawo urangira amakipe anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agicungana bigara ko adashaka gufungura ngo akine ku buryo bweruye.

Olivier Kwizera yatabaye Amavubi ku ishoti rikomeye ryaterewe inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira awukuramo.

Ku munota wa 57 Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yakoze impinduka, asohoka mu kibuga Sugira Ernest hinjira Iradukunda Bertrand, Rachid Kalisa asohoka mu kibuga ku munota wa 75, asimburwa na Ngendahimana Eric, mu gihe Savio Nshuti yasimbuwe na Danny Usengimana.

Ku munota wa 84 Amavubi yabonye uburyo bwo gutsinda igitego binyuze ku bakinnyi barimo Muhadjiri, Savio na Sugira, ariko amahirwe ntiyabasekera umubira ujya hanze.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe anganya amakipe yombi anganya 0-0, umusifuzi yongeraho iminota itatu, ariko nayo ntiyigeze igira icyo ihindura.

Amavubi yanganyije umukino wa kabiri wikurikiranya mu irushanwa ry'uyu mwaka, nyuma yo kunganya na Uganda mu mukino uheruka nabwo 0-0.

Mu mikino ibiri nta gitego u Rwanda ruratsinda, nta nikirinjira mu izamu ryacyo.

Kunganya uyu mukino byatumye u Rwanda rugira amanota abiri, Maroc igira amanota ane ikomeza kuyobora iri tsinda.

Umukino wa nyuma mu matsinda uzahuza u Rwanda na Togo tarimki ya 26 Mutarama, niwo uzasobanura niba Amavubi azerekeza muri 1/4 cyangwa agasezererwa.

Rwanda XI: Olivier Kwizera (GK), Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Fitina Ombalenga, Emmanuel Imanishimwe, Olivier ‘Seif’ Niyonzima, Rachid Kalisa, Savio Dominique Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Ernest Sugira na Jacques Tuyisenge.

Amavubi yaguye miswi na Morocco 0-0

Maroc yarushije Amavubi guhererekanya neza umupira no kugerageza uburyo bwinshi nbwo gutsinda

Umukino warangiye amakipe anganya 0-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishimire jean bosco3 years ago
    banyarwanda banyarwandakazi nimuze dushyigicyire ikipe yacu yamavubi kuko iratanga icyizere cyojo hazaza, murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND